Ikuzo ni iry’Uhoraho
1 Uhoraho, ntube ari twe uha ikuzo,
ntube ari twe uriha,
ube ari wowe uryihesha kubera ineza n’umurava ugira.
2 Kuki abanyamahanga bakwigamba bati:
“Imana yabo ibamariye iki?”
3 Imana yacu iganje mu ijuru,
ibyo ishaka byose irabisohoza.
4 Naho ibigirwamana byabo bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu,
byacuzwe n’abantu buntu.
5 Bifite umunwa ariko ntibivuga,
bifite amaso ariko ntibirora,
6 bifite amatwi ariko ntibyumva,
bifite amazuru ariko ntibihumurirwa,
7 bifite intoki ariko ntibikabakaba,
bifite amaguru ariko ntibigenda,
imihogo yabyo na yo ntigira ijwi.
8 Ababirema bahwanye na byo,
ubyiringira wese na we ahwanye na byo.
9 Mwa Bisiraheli mwe, nimujye mwiringira Uhoraho.
“Ni Umutabazi w’Abisiraheli n’ingabo ibakingira.”
10 Mwa bakomoka kuri Aronimwe, nimujye mwiringira Uhoraho.
“Ni Umutabazi wabo n’ingabo ibakingira.”
11 Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimujye mumwiringira.
“Ni Umutabazi wabo n’ingabo ibakingira.”
12 Uhoraho aratuzirikana azaduha umugisha,
azaha umugisha abakomoka kuri Isiraheli,
azaha umugisha abakomoka kuri Aroni,
13 azaha umugisha abamwubaha,
azawuha aboroheje n’abakomeye.
14 Uhoraho nabahe kugwira,
nabagwize mwebwe n’abana banyu.
15 Uhoraho nabahe umugisha,
nawubahe we waremye ijuru n’isi.
16 Ijuru ni iry’Uhoraho,
naho isi yayigabiye bene muntu.
17 Abapfuye si bo basingiza Uhoraho,
abagiye ikuzimu ntibamusingiza.
18 Ahubwo twebwe abazima dusingiza Uhoraho,
turamusingiza kuva ubu kugeza iteka ryose.
Haleluya!