Zab 118

Igisingizo cyo ku munsi mukuru

1 Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

2 Abisiraheli nibavuge bati:

“Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

3 Abakomoka kuri Aroninibavuge bati:

“Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

4 Abubaha Uhoraho nibavuge bati:

“Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

5 Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho,

Uhoraho arantabara ampa kwishyira ndizana.

6 Nta cyo nzatinya kuko Uhoraho anshyigikiye,

nta cyo nzatinya.

Mbese umuntu yantwara iki?

7 Uhoraho aranshyigikiye, ni we untabara,

abanyanga nzabishima hejuru batsinzwe.

8 Guhungira ku Uhoraho bigira akamaro,

biruta kwiringira abantu.

9 Guhungira ku Uhoraho bigira akamaro,

biruta kwiringira abakomeye.

10 Amahanga yose yarangose,

Uhoraho ampa kuyatsemba.

11 Yarantangatanze arangota,

Uhoraho ampa kuyatsemba.

12 Yantururiyeho nk’inzuki,

azima vuba nk’umuriro w’amashara,

Uhoraho yampaye kuyatsemba.

13 Baramputajengo banture hasi,

ariko Uhoraho arangoboka.

14 Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamuririmba,

yambereye umukiza.

15 Impundu zo gutsinda zabaye urufaya mu ngoz’intungane,

ziriyamirira ziti:

“Ububasha bw’Uhoraho ni bwo dukesha ibi bigwi,

16 ububasha bw’Uhoraho burahanitse cyane,

ububasha bw’Uhoraho ni bwo dukesha ibi bigwi.”

17 Erega sinzapfa ahubwo nzabaho,

njye ntangaza ibyo Uhoraho yakoze.

18 Uhoraho yampaye igihano gikaze,

nyamara ntiyampannye byo kunyica.

19 Nimunkingurire irembo ry’intungane,

ndinyuremo njye gushimira Uhoraho.

20 Ngiri irembo ry’Uhoraho,

ni ryo intungane zinyuramo.

21 Uhoraho, ndagushimira ko wantabaye,

ndagushimira ko wambereye Umukiza.

22 Ibuye abubatsi banze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

23 Ibyo ni Uhoraho wabikoze,

none bitubereye igitangaza!

24 Uyu munsi ni Uhoraho wawutugeneye,

nimucyo twishime tuwunezererwemo.

25 Uhoraho, turakwinginze udukize,

Uhoraho, turakwinginze uduhe ishya n’ihirwe.

26 Hasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!

Tubasabiye umugisha turi mu Ngoro y’Uhoraho.

27 Koko Uhoraho Imana yaturebanye impuhwe.

Nimuzane igitambo cy’umunsi mukuru mukiziritse,

nimukizane mugishyire hagati y’amahembey’urutambiro.

28 Uri Imana yanjye, nanjye nzajya ngushimira,

koko uri Imana yanjye, nzajya ngusingiza.

29 Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.