Amabwiriza y’Uhoraho
1 Hahirwa abantu b’indakemwa mu migenzereze yabo,
bagakurikiza Amategeko y’Uhoraho.
2 Hahirwa abitondera ibyo yategetse,
bakamwambaza babikuye ku mutima.
3 Koko bene abo nta kibi bakora,
ahubwo bagenza uko ashaka.
4 Uhoraho, watanze inshingano,
wazitangiye kugira ngo abantu bazisohoze babyitondeye.
5 Icyampa nkagira imibereho ihamye,
ngakurikiza amateka watanze!
6 Ninzirikana amabwiriza yawe,
ni ho ntazakorwa n’isoni.
7 Nzimenyereza ibyemezo bitunganye wafashe,
ngushimire mfite umutima uboneye.
8 Nzakurikiza amateka watanze,
nawe ntukantererane rwose.
Kuzirikana ibyo Uhoraho yavuze
9 Mbese umusore yagenza ate ngo agire imibereho iboneye?
Yakurikiza ijambo wavuze.
10 Ndakwambaza mbikuye ku mutima,
ntundeke ngo nteshuke amabwiriza yawe.
11 Ibyo wavuze mbihoza ku mutima,
kugira ngo ntagucumuraho.
12 Uhoraho nyagusingizwa,
ujye unyigisha amateka watanze.
13 Wowe wafashe ibyemezo,
nanjye mbitangaza byose ubutitsa.
14 Nishimira gukurikiza ibyo wategetse,
nk’uwishimira ubukungu bwinshi.
15 Njya ntekereza inshingano watanze,
nkazirikana ibyo ushaka ko nkora.
16 Nishimira amateka watanze,
sinzirengagiza ijambo wavuze.
Kwishimira ibyo Uhoraho yategetse
17 Umugaragu wawe ungirire neza umpe kubaho,
bityo mbashe gukurikiza ijambo wavuze.
18 Umpumure amaso kugira ngo ndebe,
ndebe ibitangaza biboneka mu Mategeko yawe.
19 Erega kuri iyi si ndi umugenzi,
ujye umenyesha amabwiriza yawe!
20 Njya nshengurwa no kwifuza,
mpora nifuza gukurikiza ibyemezo wafashe.
21 Uhana abirasi b’ibivume,
ugahana abateshuka amabwiriza yawe.
22 Ujye undinda abantuka n’abansuzugura,
undinde kuko nsohoza ibyo wategetse.
23 Nubwo abategetsi bakwicazwa no kunsebya,
umugaragu wawe nzakomeza kuzirikana amateka watanze.
24 Erega nishimira ibyo wategetse,
ni byo binyungura inama!
Kwiringira ibyo Uhoraho yasezeranye
25 Dore ndazahaye ndenda gupfa,
umpembure nk’uko wabisezeranye.
26 Nakurondoreye imigenzereze yanjye urangoboka,
ujye unyigisha amateka watanze.
27 Ujye unsobanurira uko nsohoza inshingano watanze,
nanjye nzajya nzirikana ibitangaza wakoze.
28 Dore ndarizwa n’agahinda,
unkomeze nk’uko wabisezeranye.
29 Ujye undinda kuba umunyabinyoma,
ungirire neza umpe kumenya Amategeko yawe.
30 Niyemeje kuba umunyamurava,
mpoza umutima ku byemezo wafashe.
31 Nibanda ku byo wategetse,
Uhoraho, ntureke nkorwa n’isoni.
32 Nzajya nihutira gukurikiza amabwiriza yawe,
koko wanyunguye ubwenge.
Gusaba gusobanukirwa
33 Uhoraho, unyigishe gukurikiza amateka watanze,
nanjye nzahora nyakurikiza.
34 Umpe ubwenge njye nkurikiza Amategeko yawe,
nzayitondera mbikuye ku mutima.
35 Unyobore inzira amabwiriza yawe ateganya,
kuyinyura biranshimisha.
36 Unkundishe ibyo wategetse,
aho gukunda inyungu.
37 Undinde kwita ku bitagira umumaro,
ahubwo umpembure ngenze uko ushaka.
38 Umugaragu wawe unsohoreze ibyo wavuze,
bityo abantu bazakubaha.
39 Ujye undinda gukorwa n’isoni kuko mbitinya.
Erega ibyemezo wafashe ni byiza!
40 Nifuza gusohoza inshingano watanze,
ujye umpembura kubera ko uri intungane.
Kugirira icyizere amabwiriza y’Uhoraho
41 Uhoraho, ungirire imbabazi,
untabare ukurikije ibyo wavuze,
42 ni bwo nzagira icyo nsubiza abantuka,
koko niringira ijambo wavuze.
43 Ujye umpa guhora mvuga ukuri,
ibyemezo wafashe mbifitiye icyizere.
44 Sinzahwema gukurikiza Amategeko yawe,
nzajya nyakurikiza iteka ryose.
45 Nzajya ngenda nta nkomyi,
koko nitabīra inshingano watanze.
46 Nzatangariza abami ibyo wategetse,
sinzigera nkorwa n’isoni.
47 Nishimira amabwiriza yawe,
koko ndayakunda cyane.
48 Amabwiriza yawe ndayakunda nkayubaha cyane,
amateka watanze ndayazirikana.
Amategeko y’Uhoraho arahumuriza
49 Ujye uzirikana ijambo wambwiye, jyewe umugaragu wawe,
wararikoresheje ungaruramo icyizere.
50 Igihe nari mfite umubabaro ryarampumurije,
ibyo wavuze birampembura.
51 Abirasi barankoba bikabije,
nyamara sinzateshuka Amategeko yawe.
52 Njya nzirikana ibyemezo wafashe kera,
Uhoraho, kubizirikana birampumuriza.
53 Abagome bantera uburakari bwinshi,
nkabarakarira kubera ko bateshuka Amategeko yawe.
54 Amateka watanze ni yo ndirimba,
nyaririmba aho ndaye ndi umushyitsi hose.
55 Uhoraho, nijoro ndagutekereza,
nzajya nkurikiza Amategeko yawe.
56 Dore icyo nshinzwe gukora:
nzajya nsohoza inshingano watanze.
Gukurikiza Amategeko y’Uhoraho
57 Uhoraho, dore uruhare rwanjye:
niyemeje kumvira Ijambo wavuze.
58 Nagutakambiye mbikuye ku mutima,
ungirire neza ukurikije ibyo wavuze.
59 Nasuzumye imibereho yanjye,
niyemeza gukurikiza ibyo wategetse.
60 Nzagira umwete ndeke gutindiganya,
nzakurikiza amabwiriza yawe.
61 Abagome bantega imitego,
nyamara sinirengagiza Amategeko yawe.
62 Mu gicuku njya mbyuka nkagushimira,
ngushimira ibyemezo bitunganye wafashe.
63 Ndi incuti y’abakubaha bose,
ndi n’iy’abasohoza inshingano watanze.
64 Uhoraho, imbabazi zawe zīganje ku isi yose,
unyigishe rero amateka watanze.
Agaciro k’Amategeko y’Uhoraho
65 Uhoraho, umugaragu wawe wangiriye neza,
wangiriye neza ukurikije ijambo wavuze.
66 Ujye unyigisha gushishoza no kumenya,
koko amabwiriza yawe nyafitiye icyizere.
67 Mbere y’uko ncishwa bugufi narateshukaga,
naho ubu nkurikiza ibyo wavuze.
68 Uhoraho, uri mwiza kandi ugira neza,
ujye unyigisha amateka watanze.
69 Abirasi banshinja ibinyoma,
nyamara jye nsohoza inshingano watanze mbikuye ku mutima.
70 Imitima yabo yarahuramye,
nyamara jyewe nishimira Amategeko yawe.
71 Gucishwa bugufi byangiriye akamaro,
byatumye menya amateka watanze.
72 Amategeko watanze amfitiye akamaro,
andutira ibikoroto ibihumbi by’ifeza n’izahabu.
Kuba indakemwa ku Mategeko y’Uhoraho
73 Warambumbabumbye urandema,
umpe gushishoza menye amabwiriza yawe.
74 Abakubaha iyo bambonye barishima,
bakishimira ko niringira Ijambo wavuze.
75 Uhoraho, nzi ko ibyemezo wafashe bitunganye,
umurava wawe waguteye kuncisha bugufi.
76 Ungirire imbabazi umpumurize,
umugaragu wawe umpumurize ukurikije ibyo wambwiye.
77 Ungirire impuhwe umpembure,
koko nishimira Amategeko yawe.
78 Abirasi banziza ubusa nibamware,
naho jyewe nzajya nsohoza inshingano watanze.
79 Abakubaha nibangarukire,
abazi ibyo wategetse nibangarukire.
80 Icyampa nkaba indakemwa ku mateka watanze,
sinakwigera nkorwa n’isoni.
Gusaba gutabarwa
81 Ndumva ndembye kubera gutegereza agakiza kawe,
nyamara ndacyiringiye Ijambo wavuze.
82 Nategereje ibyo wavuze amaso ahera mu kirēre,
ni ko kwibaza nti: “Mbese uzampumuriza ryari?”
83 Nubwo ndi imburamumaro nk’uruhago rw’uruhurwatazwe ku mwotsi,
nyamara sinirengagiza amateka watanze.
84 Mbese umugaragu wawe nshigaje igihe cyo kurama kingana iki?
Abantoteza se bo uzabahōra ryari?
85 Abirasi ntibakurikiza Amategeko yawe,
bancukuriye urwobo kugira ngo nzarugwemo.
86 Amabwiriza yawe yose ni ayo kwiringirwa,
abantoteza baranziza ubusa,
nyabuneka ntabara!
87 Babuze gato kugira ngo bankure ku isi,
nyamara sinigeze ndeka inshingano watanze.
88 Umpembure kubera ineza ugira,
nanjye nzajya nkurikiza ibyo wategetse.
Ijambo ry’Uhoraho ntirihinyuka
89 Uhoraho, Ijambo wavuze rihoraho iteka,
warishimangiye mu ijuru.
90 Uhorana umurava uko ibihe bihaye ibindi,
washimangiye isi ntinyeganyega.
91 Ibyemezo wafashe n’uyu munsi ntibihinyuka.
Erega ibintu byose biragukorera!
92 Iyo ntaza kwishimira Amategeko yawe,
amakuba narimo aba yarampitanye.
93 Sinzigera nirengagiza inshingano watanze,
koko ni zo zituma umpembura.
94 Erega ndi uwawe unkize,
koko nitabīra inshingano watanze!
95 Abagome bajya baca igico kugira ngo banyice,
ariko nzajya nzirikana ibyo wategetse.
96 Nabonye n’ibinonosoye byose bigira aho bigarukira,
nyamara amabwiriza yawe yo ntagira iherezo.
Amabwiriza y’Uhoraho ahesha ubwenge
97 Mbega ukuntu nkunda Amategeko yawe!
Ni yo ntekereza umunsi ukira.
98 Amabwiriza yawe nyahoza ku mutima iteka ryose,
atuma ndusha abanzi banjye ubwenge.
99 Ubushishozi mburusha abanyigisha bose,
kuko nzirikana ibyo wategetse.
100 Njijukiwe kurusha abantu b’inararibonye,
koko nsohoza inshingano watanze.
101 Nirinze kugendera mu bibi,
narabyirinze kugira ngo nkurikize Ijambo wavuze.
102 Sinigeze nteshuka ibyemezo wafashe,
sinabiteshutse kuko ari wowe unyigisha.
103 Mbega ukuntu ibyo wavuze bindyohera!
Bindyohera kurusha ubuki.
104 Inshingano watanze zituma ngira ubushishozi,
ni cyo gituma ikinyoma cyose ncyanga urunuka.
Ijambo ry’Uhoraho ni urumuri
105 Ijambo wavuze ni itara rīmurikira,
ni urumuri rumurikira imigenzereze yanjye.
106 Indahiro narahiye ndacyayikomeyeho,
nzakurikiza ibyemezo bitunganye wafashe.
107 Uhoraho, narababaye bikabije,
umpembure ukurikije Ijambo wavuze.
108 Uhoraho, akira ibisingizo ngutuye,
ujye umenyesha n’ibyemezo wafashe.
109 Amagara yanjye ahora mu kaga,
nyamara sinirengagiza Amategeko yawe.
110 Abagome banteze umutego,
icyakora sinateshutse inshingano watanze.
111 Ibyo wategetse wabimpaye ho umunani uzahoraho,
koko binyura umutima wanjye.
112 Niyemeje gukurikiza amateka watanze,
nzayakurikiza ngeze ku iherezo.
Imana ishyigikira abayizera
113 Nanga abantu bafata impu zombi,
ariko Amategeko yawe yo ndayakunda.
114 Uri ubuhungiro bwanjye n’ingabo inkingira,
Ijambo wavuze ndacyaryiringiye.
115 Mwa bagizi ba nabi mwe, nimumbise,
nimumbise nkurikize amabwiriza y’Imana yanjye.
116 Mana, ukurikije ibyo wavuze unshyigikire mbeho,
ntutume icyizere ngufitiye gishira.
117 Ujye unshyigikira ndokoke akaga,
nanjye nzajya nitondera amateka watanze.
118 Wigizayo abateshuka amateka watanze,
koko uburiganya bwabo ni impfabusa.
119 Abagome bose bo ku isi ubafata nk’imyanda,
ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse.
120 Ndagutinya ngahinda umushyitsi,
ibyemezo wafashe na byo bintera ubwoba.
Isengesho ry’utabaza Uhoraho
121 Nakurikije ubutabera n’ubutungane,
ntuntererane ngo undekere abankandamiza.
122 Wishingire ko umugaragu wawe nzamererwa neza,
ntureke abirasi ngo bankandamize.
123 Nategereje ko ungoboka amaso ahera mu kirēre,
ntegereza ibitunganye wavuze ndaheba.
124 Umugaragu wawe ungirire ibikwiranye n’ineza ugira,
ujye unyigisha n’amateka watanze.
125 Erega ndi umugaragu wawe, ujye unjijura,
unjijure nsobanukirwe ibyo wategetse!
126 Uhoraho, igihe cyawe cyo kwihimūra kirageze,
dore abantu barica Amategeko yawe.
127 Amabwiriza yawe ndayakunda,
andutira izahabu, ndetse izahabu yatunganyijwe.
128 Inshingano watanze zose mbona zitunganye,
naho ikinyoma cyose ncyanga urunuka.
Kwifuza kumvira Uhoraho
129 Ibyo wategetse biratangaje,
ni cyo gituma mbikurikiza.
130 Gusobanukirwa amagambo wavuze bimurikira umuntu,
abanyabwengebuke bibaha ubushishozi.
131 Ngira ubwuzu ngatwarwa,
ntwarwa no kwifuza amabwiriza yawe.
132 Undebe unyiteho ungirire ibambe,
uringirire nk’uko usanzwe urigirira abagukunda.
133 Unyobore nkurikize ibyo wavuze,
ntiwemere ko nganzwa n’igicumuro icyo ari cyo cyose.
134 Unkize abantu bankandamiza,
nanjye nzasohoza inshingano watanze.
135 Umugaragu wawe ujye undebana impuhwe,
unyigishe amateka watanze.
136 Ndarira amarira agatemba nk’umugezi,
ndizwa n’uko abantu bica Amategeko yawe.
Ubutungane bw’Uhoraho
137 Uhoraho, uri intungane,
ibyemezo wafashe na byo biraboneye.
138 Ibyo wategetse biratunganye,
ni ibyo kwiringirwa rwose.
139 Ishyaka nkurwanira rirambaga,
rirambaga kuko abanzi banjye batita ku Ijambo wavuze.
140 Ibyo wavuze byarageragejwe ntibyahinyuka,
umugaragu wawe ndabikunda.
141 Ndi rubanda rugufi nkaba n’insuzugurwa,
nyamara sinirengagiza inshingano watanze.
142 Ubutungane bwawe buhora ari ubutungane nyabwo,
Amategeko yawe na yo ni ay’ukuri.
143 Amakuba n’ibyago byarangwiririye,
ariko amabwiriza yawe aranshimisha.
144 Ibyo wategetse bihora bitunganye,
umpe ubushishozi kugira ngo mbeho.
Gusaba gutabarwa
145 Uhoraho, ngutakambiye mbikuye ku mutima ntabara,
ni bwo nzakurikiza amateka watanze.
146 Ni wowe ntakambiye nkiza,
ni bwo nzakurikiza ibyo wategetse.
147 Nzinduka umuseke utarakeba nkagutakambira,
ijambo wavuze ndacyaryiringiye.
148 Nkesha ijoro ryose ntagohetse,
nkarara ntekereza ibyo wavuze.
149 Uhoraho, kubera ineza ugira ita ku gutakamba kwanjye,
umbesheho ukurikije ibyemezo wafashe.
150 Abacura inama zo kungirira nabi bari hafi,
nyamara bari kure y’Amategeko yawe.
151 Ariko wowe Uhoraho umba bugufi,
amabwiriza yawe yose ni ay’ukuri.
152 Kuva kera namenye ibyo wategetse,
koko wabishyizeho kugira ngo bihoreho iteka ryose.
Uhoraho ni we uhembura
153 Wite ku mibabaro yanjye unkize,
dore sinirengagije Amategeko yawe.
154 Ndengera maze uncungure,
umpembure ukurikije ibyo wavuze.
155 Agakiza kari kure y’abagome,
koko ntibitabīra amateka watanze.
156 Uhoraho, impuhwe ugira ni nyinshi,
umpembure ushingiye ku byemezo wafashe.
157 Abantoteza n’abanyanga ni benshi,
ariko sinigeze nteshuka ibyo wategetse.
158 Iyo mbonye abaguhemukaho bintera ishozi,
kuko badakurikiza ibyo wavuze.
159 Uhoraho, zirikana uko nkunda inshingano watanze,
umpembure kubera ineza ugira.
160 Ijambo wavuze rishingiye ku kuri,
ibyemezo bitunganye wafashe byose bihoraho.
Kwishimira Amategeko y’Uhoraho
161 Abategetsi bantoteza banziza ubusa,
ariko icyo ntinya ni ukudakurikiza Ijambo wavuze.
162 Jyewe nishimira ibyo wavuze,
mbyishimira nk’uwishimira iminyago myinshi.
163 Ibinyoma mbyanga urunuka,
ariko Amategeko yawe yo ndayakunda.
164 Ngusingiza incuro ndwi ku munsi,
ngusingiza kubera ibyemezo bitunganye wafashe.
165 Abakunda Amategeko yawe bagira amahoro menshi,
koko ntakizigera kibahungabanya.
166 Uhoraho, ni wowe ntezeho agakiza,
amabwiriza yawe ndayakurikiza.
167 Ibyo wategetse mbyitaho,
koko ndabikunda cyane!
168 Nsohoza inshingano watanze n’ibyo wategetse,
imigenzereze yanjye yose urayizi.
Isengesho ryo gutabaza
169 Uhoraho, wite ku gutaka kwanjye,
ukurikije Ijambo wavuze, umpe ubushishozi.
170 Wite ku gutakamba kwanjye,
ungoboke ukurikije ibyo wavuze.
171 Reka nguhundazeho ibisingizo,
koko unyigisha amateka watanze.
172 Reka ndirimbe ndata ibyo wavuze,
koko amabwiriza yawe yose aratunganye.
173 Ujye uhora ungoboka iteka,
dore niyemeje gusohoza inshingano watanze.
174 Uhoraho, ndifuza cyane agakiza kawe,
Amategeko yawe kandi ni yo nishimira.
175 Umbesheho kugira ngo njye ngusingiza,
ibyemezo wafashe na byo bijye binyunganira.
176 Dore ndazerera nk’intama yazimiye,
umugaragu wawe ngwino untarūre,
koko sinigeze nirengagiza amabwiriza yawe.