Uhoraho agoboka abakandamijwe
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y’imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi.
2 Uhoraho, tabara!
Dore indahemuka zishizeho,
abanyamurava na bo ntibakibaho.
3 Umuntu akinga mugenzi we ukuri,
akamubwiza akarimi keza kuzuye uburyarya.
4 Uhoraho, tsemba abanyakarimi keza,
uzibye abavugana ubwirasi.
5 Baravuga bati: “Tuzi kuvuga neza tuzatsinda,
ni nde wahangara amagambo yacu ngo adutegeke?”
6 Uhoraho aragira ati:
“Uhereye ubu ndahagurutse,
ntabaye abanyamibabaro bakandamijwe,
ntabaye n’abakene bafite amaganya.
Nzabarinda ababasuzugura bakabacira mu maso.”
7 Ibyo Uhoraho avuga biratunganye,
ni nk’ifeza yatunganyirijwe mu ruganda,
ndetse yatunganyijwe incuro ndwi.
8 Uhoraho, wowe ubwawe uzabisohoza,
uzadukiza uturinde bene abo bantu iteka ryose.
9 Dore ingeso mbi zasakaye mu bantu,
abagome ntibagira icyo bishisha.