Uhoraho ni umurinzi
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Amaso yanjye nyahanze ku misozi,
mbese gutabarwa kwanjye kuzava he?
2 Gutabarwa kwanjye kuzava ku Uhoraho,
ni We waremye ijuru n’isi.
3 Ntazemera ko hagira ikiguhungabanya,
koko ukurinda ntagoheka.
4 Dore urinda Abisiraheli ntiyigera agoheka,
koko ntiyigera asinzira.
5 Uhoraho ni we ukurinda,
Uhoraho aguhora hafi akakubera ubwugamo.
6 Ku manywa izuba ntirizakwica,
nijoro na bwo ukwezi nta cyo kuzagutwara.
7 Uhoraho azakurinda ikibi cyose,
azajya arinda ubugingo bwawe.
8 Uhoraho azakurinda amajya n’amaza,
akurinde kuva ubu kugeza iteka ryose.