Gusabira Yeruzalemu amahoro
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.
Narishimye ubwo bambwiraga bati:
“Ngwino tujyane mu Ngoro y’Uhoraho.”
2 None dore tugeze hano,
twinjiriye mu marembo yawe, Yeruzalemu we!
3 Yeruzalemu ni umujyi wubakitse,
wubatse ku buryo ari intamenwa.
4 Imiryango ya Isiraheli, ari yo miryango y’Uhoraho ijyayo,
ijyayo gusingiza Uhoraho ikurikije ibyo yayitegetse.
5 I Yeruzalemu ni ho hacirwa imanza z’ubutabera,
zicibwa n’abakomoka ku Mwami Dawidi.
6 Nimusabire Yeruzalemu amahoro.
Yeruzalemu we, abagukunda nibahorane umutekano!
7 Amahoro narambe muri wowe,
umutekano na wo usagambe mu bigo ntamenwa byawe.
8 Ndagusabira mu izina ry’abavandimwe banjye n’iry’incuti zanjye:
“Uragahorana amahoro.”
9 Ingoro y’Uhoraho Imana yacu yubatse muri wowe,
ni cyo gituma mpora nkwifuriza ishya n’ihirwe.