Isengesho ry’uhanze amaso Uhoraho
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Uhoraho, uganje mu ijuru,
ni wowe mpanze amaso.
2 Abagaragu bahanga amaso ba shebuja,
abaja na bo bayahanga ba nyirabuja,
natwe tuyahanga Uhoraho Imana yacu,
dutegereje ko aturebana impuhwe.
3 Uhoraho, turebane impuhwe,
nyabuna turebane impuhwe,
koko twasuzuguwe bikabije.
4 Abadamaraye baradusuzuguye bikabije,
abirasi batugize urw’amenyo.