Zab 124

Uhoraho ni Umutabazi

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Iyo Uhoraho atatugoboka,

Abisiraheli nibabe ari ko bavuga,

2 Iyo Uhoraho atatugoboka,

igihe abantu bari baduhagurukiye,

3 baba baratumize turi bazima,

bakatumira kubera uburakari bukaze badufitiye.

4 Ibyago biba byaraduhitanye nk’abahitanywe n’amazi,

imivu yabyo iba yaradutembanye.

5 Koko ayo mazi yarubiye aba yaradutembanye.

6 Uhoraho nasingizwe,

ntiyaturekeye mu nzāra z’abaduhigaga.

7 Twarokotse nk’inyoni irokoka umutego w’abayiteze,

umutego waracitse turawurokoka.

8 Uhoraho ni Umutabazi wacu,

ni we waremye ijuru n’isi.