Zab 125

Uhoraho arinda abamwiringira

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Abiringira Uhoraho ntibahungabana,

bameze nk’umusozi wa Siyoni,

ntunyeganyega uhora uhamye.

2 Nk’uko imisozi ikikije Yeruzalemu,

ni ko Uhoraho akikije ubwoko bwe,

abukikije kuva ubu kugeza iteka ryose.

3 Abagome ntibazagumya gutegeka igihugu cyagenewe intungane,

naho ubundi intungane zahinduka inkozi z’ibibi.

4 Uhoraho, ugirire neza abagwaneza,

ugirire neza abafite umutima uboneye.

5 Ariko abafite imigenzereze idatunganye ubameneshe,

Uhoraho, ubameneshe hamwe n’inkozi z’ibibi.

Amahoro nabe muri Isiraheli!