Uhoraho ahoza abarira
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Igihe Uhoraho yasubizaga Siyoni ishya n’ihirwe,
twe twabonaga ari nk’inzozi!
2 Mbega ukuntu twishimye tugaseka!
Mbega ukuntu twavugije impundu z’urwunge!
Abanyamahanga ni ko gutangara bati:
“Uhoraho yabakoreye ibihambaye!”
3 Koko Uhoraho yadukoreye ibihambaye,
natwe twarishimye.
4 Uhoraho, udusubize ishya n’ihirwe,
nk’uko usubiza amazi mu migezi ya Negebu.
5 Ababiba barira bazasarura bishimye.
6 Ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto,
nyamara iyo agiye gusarura, agaruka yishimye yikoreye imiba.