Imigisha yose itangwa n’Uhoraho
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo.
Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu,
abayubaka baba baruhira ubusa.
Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi,
abawurinda babera maso ubusa.
2 Mwebwe abazinduka kare murushywa n’ubusa,
murakora ntimuruhuke mukarushywa n’ubusa,
murirya mukimara mushaka ibibatunga,
nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye.
3 Erega abana ni impano itangwa n’Uhoraho,
urubyaro ni byo bihembo atanga!
4 Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro,
bamubera nk’imyambi intwari ifite ku rugamba.
5 Hahirwa uwabyaye benshi,
bamubera nk’imyambi yuzuye umutana.
Bene uwo ntazatsindwa,
ntazatsindwa naburanira n’abanzi be aho ibibazo bikemurirwa.