Zab 128

Ihirwe ry’abubaha Uhoraho

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Hahirwa umuntu wese wubaha Uhoraho,

hahirwa umuntu ufite imigenzereze ishimisha Uhoraho.

2 Dore nawe uzatungwa n’umurimo ukora,

uzahirwa ugubwe neza.

3 Mu rugo rwawe, umugore wawe azororoka nk’umuzabibu urumbuka,

ameza yawe abahungu bawe bazayakikiza bameze nk’ingemwe z’iminzenze.

4 Uko ni ko Uhoraho azaha umugisha umugabo umwubaha.

5 Uhoraho naguhe umugisha ari i Siyoni,

wirebere ihirwe rya Yeruzalemu igihe cyose ukiriho,

6 wisazire ubonye abuzukuru bawe.

Amahoro nabe muri Isiraheli!