Itotezwa ry’Abisiraheli
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Kuva nkiri muto bantoteje kenshi,
Abisiraheli nibabe ari ko bavuga.
2 Kuva nkiri muto bantoteje kenshi,
nyamara ntibabashije kumpitana.
3 Abantoteza bampondaguye umugongo,
bansizeho imibyimba imeze nk’amayogi.
4 Ariko Uhoraho ni intungane,
yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje.
5 Abanga Siyoni bose nibatsindwe bahunge.
6 Nibabeho igihe gito nk’ibyatsi bimera hejuru y’inzu,
bihita byumagara bitarakura.
7 Ntawakwirushya abitema kuko atabonamo n’ibyuzuye ikiganza,
nta n’uwakwirushya abihambira kuko atabonamo n’icigata.
8 Abahisi n’abagenzi ntibakababwire bati:
“Uhoraho yabahaye umugisha!”
Mu izina ry’Uhoraho tubasabiye umugisha.