Gutabaza Uhoraho
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uhoraho, uzahora unyibagirwa ugeze ryari?
Uzageza ryari kunyirengagiza?
3 Koko se nzahangayika ngeze ryari?
Dore buri munsi intimba inshengura umutima.
Umwanzi wanjye azanyivuga hejuru ageze ryari?
4 Uhoraho Mana yanjye, birebe maze unsubize,
ungaruremo agatege kugira ngo ntapfa.
5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati: “Ndamutsinze!”
Abandwanya na bo be kwishimira ko ibyanjye birangiye.
6 Ariko jyewe niringiye ineza yawe,
nzishimira ko wankijije.
Koko nzaririmbira Uhoraho kuko yangiriye neza.