Zab 132

Siyoni, umurwa w’Imana

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Uhoraho, zirikana Umwami Dawidi,

uzirikane n’imibabaro yagize.

2 Dawidi yarahiye Uhoraho,

ahigira umuhigo nyir’ubutwari, Imana ya Yakobo.

3 Yaravuze ati: “Sinzasubira iwanjye,

sinzurira uburiri bwanjye ngo ndyame,

4 sinzigera nsinzira,

nta n’ubwo nzigera mfatanya amaso,

5 kugeza ubwo nzabonera Uhoraho ikibanza,

nkabonera nyir’ubutwari Imana ya Yakobo aho gutura.”

6 Isanduku yayo twumvise bayivuga turi Efurata,

tuyisanga hafi y’umujyi wa Yāri.

7 Nimuze tujye mu nzu y’Uhoraho,

twikubite imbere y’intebe ye ya cyamitumuramye.

8 Uhoraho, haguruka winjire aho uteganyirijwe gutura,

injirana n’Isanduku iranga ububasha bwawe.

9 Abatambyi bawe nibarangwe n’ubutungane,

indahemuka zawe nizivuze impundu.

10 Kubera umurava umugaragu wawe Dawidi yagize,

ushyigikire umwami wimikishije amavuta.

11 Uhoraho yarahiye Dawidi,

yarahiye akomeje ntazivuguruza ati:

“Mu bazagukomokaho nzatoranyamo abazasimburana ku ngoma yawe!

12 Abagukomokaho nibakurikiza ibikubiye mu Isezerano ryanjye,

nibakurikiza amabwiriza nzabaha,

ababakomokaho na bo bazasimburana ku ngoma yawe iteka ryose.”

13 Erega Uhoraho yitoranyirije Siyoni,

yahahisemo ngo habe icyicaro cye!

14 Yaravuze ati: “Aha ni ho nzatura iteka ryose,

ni ho nzategekera kuko ari ko nabishatse.

15 Abatuye Siyoni nzabaha umugisha bagire ibibatunga byinshi,

abakene baho nzabahaza ibyokurya.

16 Abatambyi baho nzabaha agakiza,

indahemuka zaho zivuze impundu z’urwunge.

17 Nzatuma haba umwami ukomeye ukomoka kuri Dawidi,

uwo nimikishije amavuta sinzatuma ingoma ye ihanguka.

18 Abanzi be nzabakoza isoni,

naho we atamirize ikamba rirabagirana.”