Zab 133

Ubumwe bw’abavandimwe

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.

Mbega ukuntu ari byiza,

mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje!

2 Ni byiza nk’amavuta meza yasutswe kuri Aroni,

yasutswe ku mutwe we ashoka mu bwanwa bwe no ku myambaro ye.

3 Ni byiza nk’aho ikime cya Herumoni cyatonda ku dusozi twa Siyoni.

Koko aho ni ho Uhoraho yiyemeje gutangira umugisha,

uwo mugisha ni ubugingo buhoraho.