Zab 135

Uhoraho ni we Mana ikomeye

1 Haleluya!

Nimusingize Uhoraho:

mwa bagaragu b’Uhoraho mwe, nimumusingize.

2 Mwebwe mukora mu Ngoro y’Uhoraho,

mukaba mukora mu rugo rw’Ingoro y’Imana yacu,

3 nimusingize Uhoraho kuko agira neza,

nimumuririmbire kuko kumuririmbira bishimishije.

4 Koko Uhoraho yitoranyirije Yakobo,

Abisiraheli bamukomokaho yabagize abe bwite.

5 Koko nzi ko Uhoraho akomeye,

Umwami wacu arakomeye aruta izindi mana zose.

6 Uhoraho akora icyo ashaka cyose,

agikora mu ijuru no ku isi,

agikora mu nyanja n’ikuzimu hayo hose.

7 Azana ibihu bigaturuka ku mpera z’isi,

agusha imvura irimo imirabyo,

arekura umuyaga ukava mu cyoko cyawo.

8 Yatsembye abana b’impfura bo mu Misiri,

atsemba impfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo.

9 Yerekanye ibimenyetso n’ibitangaza mu Misiri,

umwami waho n’ibisonga bye byose barabyibonera.

10 Yayogoje amahanga menshi,

yishe n’abami b’ibihangange:

11 abo bami ni Sihoni umwami w’Abamori,

na Ogi umwami wa Bashani,

n’abami bose b’uduhugu twa Kanāni.

12 Ibihugu byabo yabitanze ho umunani,

umunani yahaye Abisiraheli ubwoko bwe.

13 Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka,

Uhoraho, uzahora wamamara uko ibihe bihaye ibindi.

14 Koko Uhoraho arenganura abantu be,

abagaragu be abagirira ibambe.

15 Ibigirwamana by’abanyamahanga bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu,

byacuzwe n’abantu buntu.

16 Bifite umunwa ariko ntibivuga,

bifite amaso ariko ntibirora,

17 bifite amatwi ariko ntibyumva,

nta n’ubwo bihumeka.

18 Ababirema bahwanye na byo,

ubyiringira wese na we ahwanye na byo.

19 Mwa Bisiraheli mwe, nimusingize Uhoraho,

mwa bakomoka kuri Aronimwe, nimusingize Uhoraho.

20 Mwa bakomoka kuri Levi mwe, nimusingize Uhoraho,

mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize.

21 Uhoraho nasingirizwe i Siyoni,

we uganje muri Yeruzalemu nasingizwe.

Haleluya!