Ishavu ry’abajyanywe ho iminyago
1 Twicaraga ku nkombe z’inzuzizo muri Babiloniya,
twakwibuka Siyoni tukarira.
2 Inanga zacu twazimanikaga mu biti byaho.
3 Abatujyanye ho iminyago bahadusabiraga kubaririmbira,
abo badukandamizaga badusabaga kugaragaza ko twishimye,
bakavuga bati: “Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni.”
4 Ariko se twari kuririmba indirimbo z’Uhoraho dute?
Ese twari kuziririmbira mu mahanga?
5 Yeruzalemu we, sinzakwibagirwa,
ninkwibagirwa nzamugare akaboko k’indyo.
6 Yeruzalemu we, sinzakwirengagiza,
nintagukundwakaza ururimi rwanjye ruzafatane n’urusenge rw’akanwa.
7 Uhoraho, uzirikane Abedomu,
uzirikane ibyo bavuze igihe i Yeruzalemu haterwaga,
baravuze bati: “Nimuhasenye,
nimuhasenye mugeze ku mfatiro zaho!”
8 Babiloni we, nawe ntuzabura kurimburwa,
hahirwa uzakwitura ibibi watugiriye.
9 Hahirwa uzafata ibibondo byawe akabihondagura ku rutare!