Ineza y’Uhoraho
1 Zaburi ya Dawidi.
Mana, ndagushimira mbikuye ku mutima.
Erega ndakuririmbira ndi imbere yawe!
2 Nkwikubise imbere mu Ngoro yawe nziranenge,
ndagushimira imbabazi n’umurava ugira.
Koko izina ryawe hamwe n’ibyo wasezeranye wabihesheje ikuzo rihebuje byose.
3 Umunsi nagutabaje warantabaye,
wanteye imbaraga n’ubutwari.
4 Uhoraho, abami bose bo ku isi nibagushimire,
nibagushimire kuko biyumviye ibyo wavuze.
5 Nibaririmbe bogeza ibikorwa byawe,
baririmbe bati: “Uhoraho afite ikuzo rihambaye.”
6 Uhoraho, nubwo uba mu ijuru wita kuri rubanda rugufi,
nubwo uba kure umenya ibikorwa by’abirasi.
7 Iyo amakuba antangatanze ntiwemera ko ampitana,
iyo abanzi bandakariye urangoboka ukabarwanya,
ububasha bwawe ni bwo butuma mbatsinda.
8 Uhoraho, imigambi umfitiye uzayisohoza.
Uhoraho, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,
ni wowe wandemye ntuntererane.