Uhoraho azi byose
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Uhoraho, urangenzura ukamenya.
2 Uzi ibyo nkora naba nicaye cyangwa mpagaze,
nubwo uba kure umenya ibyo ntekereza.
3 Uranzi naba ngenda cyangwa nduhuka,
imigenzereze yanjye yose urayizi.
4 Uhoraho, ntaragira ijambo mvuga,
wowe uba wamaze kuritahura.
5 Unkikije impande zose,
ububasha bwawe ni bwo undindisha.
6 Ukuntu unzi birantangaza,
simbasha kubisobanukirwa birandenze!
7 Mbese aho najya utagerani he?
Ntaho nabona nkwihisha kuko uba hose.
8 Nzamutse mu ijuru nagusangayo.
Manutse nkaryama ikuzimu na ho waba uri yo.
9 N’iyo namera amababa nkaguruka nkajya iburasirazuba,
n’iyo najya gutura iburengerazuba,
10 aho na ho wanyoboza ukuboko kwawe,
wanyoboza ukuboko kwawe kw’indyo.
11 N’iyo nabwira umwijima kuntwikira,
n’iyo nabwira umucyo ungose kumpindukira ijoro,
12 no mu mwijima nta cyo utabona,
kuri wowe nijoro habona nko ku manywa,
umwijima n’umucyo kuri wowe birahwanye.
13 Koko ni wowe wandemye,
wambumbabumbiye mu nda ya mama.
14 Ndagushimira ko wandemye ku buryo butangaje.
Mbega ukuntu ibyo wakoze bitangaje!
Ibyo ndabizirikana cyane.
15 Nkiri mu nda ya mama wandemye unyitondeye,
nubwo naremewe ahiherereye ingingo zanjye zose urazizi.
16 Nkiri urusoro warandebaga,
iminsi wanteganyirije kurama wari warayanditse mu gitabo cyawe,
wari warayanditse ntaramara n’umwe.
17 Mana, gusobanukirwa imigambi yawe birandenze.
Erega imigambi yawe ni myinshi!
18 Sinayibarura iruta umusenyi ubwinshi,
uko bukeye njya kubona nkabona turi kumwe.
19 Mana, icyampa ugatsemba abagome,
icyampa abicanyi bakanjya kure!
20 Abanzi bawe bagenda bagusebya,
barahira izina ryawe babeshya.
21 Uhoraho, mbese sinanga abakwanga?
Ese abahagurukira kukurwanya simbanga rwose?
22 Erega abakwanga mbanga urunuka,
mbafata nk’abanzi banjye!
23 Mana, ungenzure umenye ibyo ntekereza,
usesengure ibyanjye umenye ko mpagaritse umutima.
24 Urebe niba hari imigenzereze mibi mfite,
unyobore inzira igeza ku bugingo buhoraho.