Uhoraho arwanya inkozi z’ibibi
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho.
Bene abo bantu bariyonona,
bakora ibibi biteye ishozi,
nta n’umwe ukora ibikwiye.
2 Uhoraho ari mu ijuru yitegereza abantu,
aritegereza ngo arebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba amwambaza.
3 Erega bose bateshutse ku Mana!
Bose uko bangana bariyononnye,
nta wukora ibikwiye habe n’umwe!
Uhoraho arabaza ati:
4 “Izo nkozi z’ibibi zose ntizizi ko nzireba?
Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi,
nta n’ubwo zijya zinyambaza.”
5 Ngizo zihiye ubwoba,
zihiye ubwoba kubera ko Imana ishyigikira indahemuka.
6 Mwa nkozi z’ibibi mwe,
muburizamo imigambi y’abanyamibabaro,
ariko Uhoraho ni we buhungiro bwabo.
7 Icyampa Uhoraho agakiza Abisiraheli aturutse i Siyoni!
Uhoraho nasubize abantu be ubusugire bwabo,
ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo bazishima banezerwe.