Gusaba kurindwa n’Uhoraho
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uhoraho, unkize abagizi ba nabi,
abanyarugomo ubandinde.
3 Bagambirira gukora ibibi,
buri munsi bashoza imirwano.
4 Amagambo bavuga akomeretsa nk’impiri,
ibyo bavuga bimera nk’ubumara bw’incira.
Kuruhuka.
5 Uhoraho, unkize abagome,
abanyarugomo ubandinde,
bagambirira kunkuraho.
6 Abirasi banteze imitego,
inzira ncamo bayitezemo imigozi n’ikigoyi,
banciriye n’urwobo kugira ngo ndugwemo.
Kuruhuka.
7 Uhoraho, ndemeza ko uri Imana yanjye,
Uhoraho, wite ku gutakamba kwanjye.
8 Uhoraho Nyagasani, uri Umukiza wanjye w’umunyambaraga,
umbera nk’ingofero inkingira ku rugamba.
9 Uhoraho, ntukareke abagome bagera ku byo bifuza,
imigambi yabo ntukareke isohora,
naho ubundi bakomeza gukora ibibi.
Kuruhuka.
10 Abanzi bantaye hagati,
ibibi byakuruwe n’ibyo bavuze nibibagaruke.
11 Amakara yaka abasukweho,
nibarohwe mu rwobo rurerure bahereyo.
12 Nyir’ikirimi kibi ntakarambe ku isi,
umunyarugomo ibyago bijye bimukurikirana.
13 Nzi ko Uhoraho arenganura abanyamibabaro,
abakene abacira imanza zitabera.
14 Koko intungane zizagushimira,
indakemwa zizahora imbere yawe.