Zab 142

Uhoraho ni ubuhungiro bw’utotezwa

1 Igisigo gihanitse cya Dawidi. Ni isengesho yasenze igihe yahungiraga mu buvumo.

2 Ndatabaza Uhoraho ndanguruye ijwi,

koko ndatakambira Uhoraho ndanguruye.

3 Ndamutura amaganya yanjye,

amakuba yanjye nyamumenyeshe.

4 Uhoraho, dore ncitse intege,

inzira nyuramo abanzi bayitezemo imitego,

nyamara wowe uzi aho nkwiye kunyura.

5 Reba iburyo bwanjye witegereze,

simfite umuntu undengera,

simfite aho mpungira nta n’umuntu unyitaho.

6 Uhoraho, ni wowe ntabaza,

narakubwiye nti: “Uri ubuhungiro bwanjye,

ni wowe gusa mfite kuri iyi si.”

7 Tega amatwi wumve gutaka kwanjye,

koko mfite intege nke cyane,

unkize abantoteza kuko bandusha imbaraga.

8 Meze nk’uri muri gereza unkuremo,

unkuremo kugira ngo mbone uko ngushimira.

Ubwo ni bwo nzagushimira ineza wangiriye,

nyigushimire nkikijwe n’intungane.