Gutakambira Uhoraho
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye,
utege amatwi wite ku gutakamba kwanjye,
ungoboke kubera ko uri indahemuka ukaba n’intungane.
2 Umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,
erega nta muntu n’umwe ugutunganiye!
3 Umwanzi wanjye arantoteza,
yantuye hasi arandibata,
andoha mu icuraburindi, kugira ngo nsange abambanjirije gupfa.
4 Irebere nawe ncitse intege,
ndashobewe rwose nkutse umutima.
5 Nibuka ibyabaye mu bihe bya kera,
ntekereza ku byo wakoze byose,
ibikorwa byawe ndabizirikana.
6 Ndagutakambira ngutegeye amaboko,
nk’uko ubutaka bukakaye bukenera imvura,
ni ko nanjye ngukenera.
Kuruhuka.
7 Uhoraho, ngiye guhera umwuka,
ihutire kuntabara.
Ntuntere umugongo kugira ngo ntapfa.
8 Igitondo nigitangaza ungirire imbabazi,
koko ni wowe nizeye,
unyereke inzira nkwiye kunyura,
koko ni wowe nerekejeho umutima.
9 Uhoraho, unkize abanzi banjye,
ni wowe mpungiyeho unkize.
10 Unyigishe gukora ibyo ukunda kuko uri Imana yanjye,
Mwuka wawe ugira neza anjyane mu gihugu cy’imirambi.
11 Uhoraho, kubera izina ryawe umbesheho,
unkize amakuba kubera ko uri intungane.
12 Ndi umugaragu wawe,
ungirire neza, urimbure abanzi banjye,
ababisha banjye bose ubatsembe.