Ineza n’ububasha by’Imana
1 Haleluya!
Ni byiza kuririmba Imana yacu,
koko kuyisingiza birashimishije kandi birakwiye!
2 Uhoraho arubaka Yeruzalemu bundi bushya,
atarurukanya Abisiraheli bajyanywe ho iminyago.
3 Abashenguka umutima arabahumuriza,
inguma zabo arazomora.
4 Abarura inyenyeri akamenya umubare wazo,
buri nyenyeri ayita izina.
5 Nyagasani arakomeye afite imbaraga nyinshi,
ubwenge bwe ntibugira iherezo.
6 Uhoraho ashyigikira aboroheje,
naho abagome abacisha bugufi akabashyira hasi.
7 Nimuririmbire Uhoraho mumushimire,
nimuririmbire Imana yacu mucuranga inanga.
8 Ni we ukoranyiriza ibicu ku ijuru,
agusha imvura ku butaka,
ameza n’ibyatsi ku misozi.
9 Aha amatungo ibyo kuyatunga,
agaburira n’ibyana by’ibyiyoni bishonje.
10 Imbaraga z’abarwanira ku mafarasi nta cyo zimubwiye,
iz’abarwana bagenza amaguru na zo ni uko.
11 Ahubwo Uhoraho yishimira abamwubaha,
abamwiringira kubera imbabazi abagirira arabishimira.
12 Mwa batuye Yeruzalemu mwe, nimuheshe Uhoraho ikuzo,
mwa batuye Siyoni mwe, nimusingize Imana yanyu.
13 Koko ni we wishingira umutekano wanyu,
mwebwe abatuye Yeruzalemu abaha umugisha.
14 Ni we ubaha amahoro ku mipaka yanyu,
abaha n’ingano nziza zitubutse.
15 Ni we wohereza amabwiriza ku isi,
icyo avuze gihita gikorwa.
16 Agusha amasimbi yererana nk’inyange,
ikime cy’ubunyinya agikwiza hasi nk’ivu.
17 Agusha urubura rw’amahindu,
ntawahangana n’ubunyinya bwarwo.
18 Avuga rimwe gusa ibyo byose bigashonga,
yakohereza umuyaga bigatemba amazi.
19 Abakomoka kuri Yakobo yabagejejeho amagambo ye,
Abisiraheli abagezaho amateka n’ibyemezo yafashe.
20 Nta bundi bwoko yigeze agirira atyo,
nta bundi bwoko yamenyesheje ibyemezo yafashe.
Haleluya!