Zab 148

Imana nisingizwe mu ijuru no ku isi

1 Haleluya!

Mwa biremwa byo mu ijuru mwe, nimusingize Uhoraho,

nimumusingize mwebwe biremwa muri ahasumba ahandi.

2 Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumusingize,

nimumusingize mwebwe ingabo ze zose.

3 Wa zuba we, nawe wa kwezi we nimumusingize,

nimumusingize namwe mwa nyenyeri mwese mwe murabagirana.

4 Wa juru risumba ayandi we, musingize,

wa mazi we yo hejuru yaryonawe musingize.

5 Ibyo byose nibisingize Uhoraho,

nibimusingize kuko yategetse bikabaho.

6 Yabishyize mu myanya bizahoramo iteka ryose,

ashyiraho amategeko adakuka yo kubigenga.

7 Mwa biremwa byo ku isi mwe, nimusingize Uhoraho,

ibikoko byo mu mazi, ikuzimu h’inyanja hose,

8 imirabyo n’urubura n’amasimbi hamwe n’ibihu,

inkubi y’umuyaga usohoza ibyo yavuze,

9 imisozi n’udusozi twose,

ibiti byera imbuto ziribwa n’iby’inganzamarumbu byose,

10 inyamaswa n’amatungo yose,

ibikurura inda hasi n’ibiguruka,

11 abami bo ku isi n’amoko yose ayituye,

abategetsi n’abatware bose bo ku isi,

12 abasore n’inkumi, abasaza hamwe n’abana,

ibyo byose nibisingize Uhoraho!

13 Nibisingize Uhoraho kuko asumba byose,

nibimusingize kuko ikuzo rye risumba isi n’ijuru.

14 Ubwoko bwe yabuhaye imbaraga,

ni cyo gituma indahemuka ze zose zimusingiza,

ni zo Bisiraheli, ubwoko ahoza ku mutima.

Haleluya!