Indirimbo y’indahemuka z’Imana
1 Haleluya!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
nimumusingirize mu ikoraniro ry’indahemuka ze.
2 Abisiraheli nibishimire Umuremyi wabo,
abatuye Siyoni banezererwe Umwami wabo.
3 Nibamusingize bamubyinira,
nibamusingize bavuza ishakwe n’inanga.
4 Koko Uhoraho yishimira ubwoko bwe,
aboroheje abahesha icyubahiro akabakiza.
5 Indahemuka ze nizīshīmire ikuzo aziha,
nizitere hejuru zīshime ziri ku mariri yazo.
6 Nizihanike zogeze Imana,
niziyogeze zifashe mu ntoki inkota zityaye.
7 Nizifate inkota zijye guhōra amahanga,
abanyamahanga zibahane.
8 Abami babo zibaboheshe iminyururu,
abategetsi babo zibaboheshe amapingu.
9 Zibasohorezeho iteka Imana yari yarabaciriye.
Ibyo bizahesha ishema indahemuka zayo zose.
Haleluya!