Umunezero w’umuntu wakize urupfu
1 Igisigo cya Dawidi.
Mana ndinda kuko ari wowe mpungiyeho.
2 Nabwiye Uhoraho nti:
“Ni wowe Mugenga wanjye,
ni wowe wenyine amahirwe yanjye aturukaho.”
3 Intore z’Imana zo mu gihugu ni zo nishimira,
ni zo nishimira kuruta abatware.
4 Naho abiyegurira ibigirwamana bazagira ishavu ryinshi.
Sinzagira uruhare mu mihango y’ibitambo byabo,
ibigirwamana byabo na byo sinzigera mbyambaza.
5 Uhoraho, ni wowe munani wanjye n’amahirwe yanjye,
ni wowe ugenga ibizambaho.
6 Umunani wampaye ni nk’ahantu harumbuka,
koko rero ndawishimira cyane.
7 Uhoraho, reka ngusingize kuko ungīra inama,
na nijoro unyungura ibitekerezo.
8 Uhoraho, nzi ko uba uri kumwe nanjye iteka,
sinzigera mpungabana kuko umpora hafi.
9 Ni cyo gituma nezerwa nkanishima,
ndetse nkumva mfite amahoro asesuye.
10 Koko rero ntuzandeka ngo njye ikuzimu,
ntuzemera ko ugutunganiye abora.
11 Unyobora inzira izangeza ku bugingo,
kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye,
kuba hafi yawe bihora binshimisha.