Zab 17

Isengesho ry’umuntu urengana

1 Isengesho rya Dawidi.

Uhoraho, nyumva undenganure,

utege amatwi wumve ugutaka kwanjye,

wite ku masengesho yanjye atagira uburyarya.

2 Abe ari wowe undenganura,

koko ugenzure umenye aho ukuri guherereye.

3 Wagenzuye umutima wanjye nijoro urangerageza,

unshakamo ikibi ntiwagira icyo ubona.

Koko niyemeje kudacumura mu byo mvuga.

4 Sinakoze ibibi abandi bakora,

jye nakurikije ibyo wavuze,

nirinze imigenzereze y’abanyarugomo.

5 Nagenjeje uko ushaka,

sinigeze nteshuka.

6 None Mana ndagutabaje kuko nzi ko untabara,

tega amatwi wite ku byo nkubwira.

7 Garagaza imbabazi zawe zitangaje,

abaguhungiraho ubakize ababisha babo,

ubakirishe ububasha bwawe.

8 Undinde nk’uko umuntu arinda imboni y’ijisho rye,

umbundikire umpishe.

9 Umpishe abagome bantera,

umpishe n’abanzi bangose ngo banyice.

10 Nta mpuhwe bakiranganwa,

amagambo bavuga ni ay’ubwirasi.

11 Aho ngiye hose baba bandiho bangose,

bangenzaho ijisho ngo babone uko bantura hasi.

12 Bameze nk’intare ifite ishyushyu ryo gutanyaguza umuhigo wayo,

bameze nk’inyamaswa y’inkazi yubikiriye mu bwihisho.

13 Uhoraho, haguruka ubarwanye maze ubatsinde,

fata inkota yawe unkize abagome.

14 Uhoraho, unkize bene abo bantu,

ni abantu b’isi badamaraye muri ubu buzima.

Ubahe ibihano bikaze wabateganyirije,

abana babo na bo babihanishwe,

ndetse bizagere no ku buzukuru babo.

15 Ariko jyewe uzandenganura nkwibonere,

ninkanguka nzanyurwa no kukureba.