Umwami ashimira Imana ko amaze gutsinda
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi umugaragu w’Uhoraho. Yayiririmbiye Uhoraho igihe yamukizaga abanzi be, cyane cyane Sawuli.
2 Dore uko Dawidi abivuga:
Uhoraho, ndagukunda ni wowe untera imbaraga.
3 Uhoraho ni urutare runkingira,
ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye,
ni n’Umukiza wanjye.
Imana yanjye ni urutare mpungiraho,
ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda,
ni urukuta rurerure runkingira.
4 Uhoraho nasingizwe!
Naramutabaje ankiza abanzi banjye.
5 Urupfu rwambohesheje ingoyi zarwo,
imyuzure irimbura intera ubwoba.
6 Ingoyi z’ikuzimu zaramboshye,
mba nk’ufashwe mu mutego w’urupfu.
7 Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho,
ntabaza Imana yanjye ngo intabare,
yanyumvise yibereye mu ijuru,
ugutabaza kwanjye iguta mu gutwi.
8 Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita,
imisozi iranyeganyega,
itigishijwe n’uburakari bw’Imana.
9 Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk’umwotsi ucucumuka,
umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk’inkongi y’umuriro.
10 Uhoraho yitsa ijuru aramanuka,
aza akandagiye ku gicu cyijimye cyane.
11 Umukerubi aguruka amuhetse,
umuyaga ni yo mababa yagurukishaga.
12 Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n’umwijima,
yari atwikiriwe n’ibicu bibuditse nk’iby’imvura ikubye cyane.
13 Aho yari ari haturukaga imirabyo n’urubura n’ibishashi by’umuriro,
byaturukaga aho yari ari bikahuranya bya bicu.
14 Inkuba ni ko guhindira mu ijuru,
ijwi ry’Uhoraho Usumbabyose rirumvikana,
hagwa urubura n’ibishashi by’umuriro.
15 Yarashe imyambi ye atatanya abanzi,
imirabyo irabije bakwira imishwaro.
16 Inzuzi zarakamye n’imfatiro z’isi ziriyanika,
byatewe n’uburakari bwe no gucyaha kwe.
17 Nari ngiye kurohama mu mazi,
amanura ukuboko arandohora.
18 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,
ankiza n’abandwanya bandusha imbaraga.
19 Ku munsi w’amakuba bari bantangatanze,
ariko Uhoraho aranshyigikira.
20 Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo,
yarantonesheje bituma andokora.
21 Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane,
anyitura ibihwanye n’ibyo nkora biboneye.
22 Nakurikije amabwiriza y’Uhoraho,
sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye.
23 Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza,
amateka yayo yose ndayakurikiza.
24 Nayibereye indakemwa,
nirinda kugira ikibi nakora.
25 Uhoraho yanyituye ibikwiranye n’ubutungane bwanjye,
abinyitura akurikije ibyo nkora biboneye.
26 Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira,
indakemwa nta cyo uyikemanga,
27 uboneye umugaragariza ko uboneye,
naho indyarya ukayirusha ubucakura.
28 Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga,
ariko abirasi ukabacisha bugufi.
29 Uhoraho Mana yanjye, ni wowe umurikira,
umwijima ndimo ukabisa umucyo.
30 Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n’igitero,
iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi.
31 Imigenzereze y’Imana ntigira amakemwa,
ibyo Uhoraho avuga biratunganye,
ni ingabo ikingira abamuhungiraho.
32 Uhoraho wenyine ni we Mana,
Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira.
33 Imana ni yo impa imbaraga,
ni yo inyobora inzira itagira amakemwa.
34 Impa kugenda nta mpungenge nk’imparakazi itondagira ibihanamanga,
inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro.
35 Ni yo intoza kujya ku rugamba,
ikambashisha kurashisha umuheto ukomeye.
36 Mana, unshyigikiza ububasha bwawe,
unkingira ingabo yawe ukankiza,
warantabaye bintera ishema.
37 Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga,
ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira.
38 Nirukankana abanzi banjye nkabacakira,
simpindukira ntamaze kubatsemba.
39 Ndabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe,
bakarambarara hasi imbere yanjye.
40 Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga,
abandwanya ukampa kubatikiza.
41 Utuma abanzi banjye bampunga,
ababisha banjye nkabatsemba.
42 Baratakamba ariko ntibagire n’umwe ubatabara,
batakambira Uhoraho ariko ntabasubize.
43 Ndabajanjagura bakamera nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga,
nkabamenesha nk’umenesha ibyondo yinjiranye mu nzu.
44 Uhoraho, wangobotoye mu maboko y’ibyigomeke,
wampaye kugenga amahanga,
ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho,
45 abanyamahanga baranyobotse,
mvuga rimwe bakanyumvira.
46 Abanyamahanga bacitse intege,
basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi.
47 Uhoraho arakabaho!
Nasingizwe we rutare runkingira.
Imana Umukiza wanjye nihabwe ikuzo.
48 Imana yanjye ni yo impÅrera,
ni yo ituma abanyamahanga banyoboka,
49 yangobotoye mu maboko y’abanzi banjye.
Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye,
ni wowe unkiza abanyarugomo.
50 Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw’amahanga,
ni na cyo gituma nzakuririmba.
51 Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye,
uwo wimikishije amavutauhora umugirira neza,
uwo ni Dawidi n’abazamukomokaho iteka ryose.