Zab 19

Ikuzo ry’Imana mu irema

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Ijuru ryerekana ikuzo ry’Imana,

isanzure ry’ijuru rigaragaza ibyo yakoze.

3 Amanywa abibwira andi manywa,

ijoro ribimenyesha irindi joro,

4 nta mvugo cyangwa amagambo bikoresha,

nta jwi ryabyo ryumvikana.

5 Nyamara icyo byerekana cyasakaye ku isi yose,

ubutumwa bwabyo bwageze ku mpera zayo.

Aho ngaho Imana yahabambiye izuba ihema,

6 iyo rirashe warigereranya n’umukwe usohotse mu nzu ye,

warigereranya n’intwari yakereye gusiganwa.

7 Riva ku mpera y’ijuru rikagera ku yindi mpera yaryo,

nta kintu ubushyuhe bwaryo butageraho.

Amategeko y’Uhoraho

8 Amategeko y’Uhoraho ntagira amakemwa,

akomeza umunyantegenke.

Ibyo Uhoraho yategetse ni ibyo kwiringirwa,

biha ubwenge utabufite.

9 Inshingano Uhoraho atanga ziraboneye,

zishimisha uzisohoza.

Amabwiriza y’Uhoraho aratunganye,

atuma umuntu ashishoza.

10 Kubaha Uhoraho bituma umuntu abonera,

bihoraho iteka ryose.

Ibyemezo Uhoraho yafashe biciye mu kuri,

byose biratunganye.

11 Ibyo byose birusha agaciro izahabu,

bikarusha izahabu nyinshi yatunganyijwe,

biryohÄ“ra kurusha ubuki n’umushongi uva mu binyagu.

12 Umugaragu wawe ibyo ni byo bimburira,

kubikurikiza bimfitiye akamaro kenshi.

13 Erega nta muntu ushobora kumenya amafuti ye!

Ujye umbabarira ibyaha nkora ntabizi.

14 Umugaragu wawe ujye undinda gukora ibyaha nkana,

ubindinde bye kunyigarurira,

bityo nzaba indakemwa ne kubarwaho igicumuro gikomeye.

15 Uhoraho, ni wowe rutare runkingira,

ni wowe mucunguzi wanjye,

icyampa ibyo mvuga n’ibyo nibwira bikajya bikunogera.