Zab 2

Umwami wimitswe n’Imana

1 Kuki amahanga yarubiye?

Kuki amoko yiha imigambi y’impfabusa?

2 Abami bayo barahagurutse,

abategetsi bayo na bo bishyize hamwe,

bishyize hamwe kugira ngo barwanye Uhoraho,

barwanye n’umwami yimikishije amavuta.

3 Baravuga bati: “Nimucyo twipakurure ubutegetsi bwabo,

twigobotore ingoyi zabo!”

4 Nyagasani uhora aganje mu ijuru,

arabaseka akabakwena.

5 Ababwirana umujinya,

uburakari bwe burabakangaranya.

6 Aragira ati:

“Ni jye ubwanjye wiyimikiye umwami,

namwimikiye ku musozi wa Siyoni nitoranyirije.”

7 Uwo mwami aravuga ati:

“Reka ntangaze iteka ry’Uhoraho,

yarambwiye ati:

‘Ni wowe mwana wanjye,

kuva uyu munsi ndi So.

8 Ngaho nsaba nzaguha amahanga yose ho umunani,

uzayategeke ugeze ku mpera z’isi.

9 Uzayamenaguza inkoni y’icyuma,

uzayajanjagura nk’ujanjagura ikibindi.’ ”

10 Mwa bami mwe, noneho murabe inyaryenge,

mwa batware bo ku isi mwe, namwe nimwemere iyi miburo.

11 Nimukorere Uhoraho mumutinya,

nimwishime muhinda n’umushyitsi.

12 Nimwubahirize umwana we,

nimumwubahirize atarakara akabarimbura,

akabarimbura mukazira umugambi mwafashe.

Koko rero ashobora guhita arakara!

Hahirwa abamuhungiraho bose.