Isengesho ryo gusabira umwami
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Nugira amakuba Uhoraho ajye akugoboka,
Imana ya Yakobo ubwayo izajye ikurinda.
3 Ijye igutabara yibereye mu Ngoro yayo,
igushyigikire iri i Siyoni.
4 Ijye izirikana amaturo yawe yose,
yemere n’ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro.
Kuruhuka.
5 Ijye iguha ibyo wifuza,
isohoze imigambi yawe yose.
6 Ni bwo tuzarangurura twishimira ko watsinze,
tuzunguze amabendera twogeza Imana yacu.
Uhoraho najye aguha ibyo umusabye byose.
7 Noneho menye ko Uhoraho arokora umwami yimikishije amavuta,
yamugobotse yibereye mu ijuru mu Ngoro ye,
amukorera ibikomeye amubashisha gutsinda.
8 Bamwe biringira amagare y’intambara,
abandi biringira amafarasi y’intambara,
ariko twebwe twiringira Uhoraho Imana yacu.
9 Abo bazatsindwa bashirire ku icumu,
nyamara twebwe tuzashinga ibirindiro.
10 Uhoraho, shoboza umwami gutsinda,
umwami najye atugoboka nitumutabaza.