Zab 21

Umwami wiringira Uhoraho

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uhoraho, umwami yishimira imbaraga zawe,

mbega ukuntu anezezwa n’uko umuha gutsinda!

3 Wamuhaye icyo umutima we ushaka,

ntiwigeze umwima icyo yagusabye.

Kuruhuka.

4 Koko wamusanganije imigisha,

umutamiriza ikamba ry’izahabu.

5 Yagusabye ubugingo urabumuha,

umuha kurama iteka ryose.

6 Afite ikuzo ryinshi kubera ko wamuhaye gutsinda,

wamuhundajeho ubuhangange n’icyubahiro.

7 Koko imigisha wamuhaye azayihorana iteka,

watumye yishima kuko umuhora iruhande.

8 Uhoraho, erega umwami agufitiye icyizere!

Usumbabyose, kubera ineza yawe ntazigera ahungabana!

9 Nawe mwami, abanzi bawe bose uzabafata mpiri,

abakwanga ubacakire.

10 Igihe uzatunguka uzabatwike nk’itanura,

Uhoraho abatsembe kubera uburakari bwe bukaze,

umuriro ukongora ubarimbure.

11 Abana babo uzabatsemba ku isi,

urubyaro rwabo urumare mu bantu.

12 Koko bagambiriye kukurwanya,

bacura inama mbi ariko ntibagira icyo bageraho.

13 Ahubwo uzatamika imyambi ubarase,

ubarase biruke baguhunge.

14 Uhoraho, haguruka n’ingoga,

reka tugusingize turirimbe ibigwi byawe.