Isengesho ry’umuntu uri mu kaga
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Imparakazi yo mu museso.” Ni zaburi ya Dawidi.
2 Mana yanjye, Mana yanjye,
ni iki gitumye untererana?
Ni kuki utantabara ntunite ku maganya yanjye?
3 Mana yanjye, ku manywa ndagutabaza ntuntabare,
na nijoro simpwema kugutakambira.
4 Nyamara uri Umuziranenge uganje ku ngoma,
Abisiraheli ntibahwema kugusingiza.
5 Ba sogokuruza barakwiringiye,
barakwiringiye urabarokora.
6 Baragutakiye ubacira akanzu,
barakwiringiye ntiwabahemukira.
7 Abantu ntibakimbonamo umuntu,
bampinduye nk’urunyo,
bose baransuzugura bakansebya.
8 Abambonye bose barankōba,
barampema ndetse bakanzunguriza umutwe.
9 Baravuga bati:
“Yiringira Uhoraho ngaho namugoboke,
umva ko Uhoraho amukunda ngaho namukize!”
10 Koko ni wowe wanyikuriye mu nda ya mama,
nkugirira icyizere kuva nkiri ku ibere.
11 Kuva nkivuka ni wowe ungize,
kuva nkiva mu nda ya mama wabaye Imana yanjye.
12 Ntunjye kure kandi amakuba anyugarije,
nta wundi mfite wo kuntabara.
13 Abanzi barantangatanze bameze nk’amapfizi yica,
bangose bafite imbaraga nk’iz’amapfizi y’i Bashani.
14 Banshinyikiye amenyo,
banshinyikiye nk’intare itontoma ishishimura umuhigo.
15 Imbaraga ziragenda zinshiramo nk’umugezi ukama,
ingingo zanjye zose zarekanye,
nabaye nk’igishashara ndashonga numva.
16 Imbaraga zanshizemo numagaye nk’urujyo,
ururimi rwumiye mu rusenge rw’akanwa,
none urandetse ngiye gupfa.
17 Agatsiko k’abagizi ba nabi karangose,
izo mbwa zantaye hagati.
Bantoboyeibiganza n’ibirenge.
18 Ndananutse ku buryo mbasha kubara amagufwa yanjye,
abanzi barankanuriye bandebana agasuzuguro.
19 Bigabanyije imyambaro yanjye,
umwenda wanjye barawufindira.
20 Ariko wowe Uhoraho, ntunjye kure,
wowe umpa imbaraga banguka untabare.
21 Unkize kwicwa n’inkota,
unkize na za mbwa zinkubye.
22 Banyasamiye nk’intare ubankize,
bandakariye nk’imbogo ubankize.
Koko rero warantabaye!
23 Nzakuratira abavandimwe banjye,
ngusingize mu ikoraniro ry’abayoboke bawe.
24 Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize!
Mwa rubyaro rwa Yakobo mwese mwe, nimumuheshe ikuzo!
Yemwe rubyaro rwa Isiraheli mwese mwe, nimumwubahe!
25 Koko ntasuzugura umunyamibabaro,
nta n’ubwo amurambirwa,
ntiyigera amwirengagiza ngo areke kumwitaho,
igihe cyose amutakambiye aramutabara.
26 Uhoraho, ni wowe nzahesha ikuzo mu ikoraniro rinini ry’abayoboke bawe,
mu ruhame rw’abakubaha nzaguhigura umuhigo nahize.
27 Icyo gihe aboroheje bazarya bahage,
abayoboke b’Uhoraho bazamusingiza.
Nibarambe iteka ryose!
28 Abantu bo mu bihugu byose bazazirikana Uhoraho bamugarukire,
amahanga yose azamwikubita imbere amuramye.
29 Koko Uhoraho ni Umwami,
ni we ugenga amahanga yose.
30 Ibikomerezwa byose byo ku isi bizamuramya,
abantu bose uko bagenewe gupfa bazamupfukamira.
Erega nta n’umwe ushobora kwikiza urupfu!
31 Abo mu gihe kizaza bazamukorera,
bazabwira abazabakomokaho ibyo Nyagasani yakoze.
32 Abo na bo bazabwira abo bazabyara,
bababwire ibitunganye Nyagasani yakoze.