Uhoraho ni umushumba mwiza
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho ni umushumba wanjye,
ntabwo nzagira icyo nkena.
2 Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye,
akanyuhira amazi y’urubogobogo.
3 Ni we ungaruramo intege,
ni indahemuka anyuza mu nzira nziza.
4 Nubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima,
nta kintu cyantera ubwoba.
Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye,
uranyobora ukanandengera,
ibyo ni byo bimpumuriza.
5 Untegurira ibyokurya byiza,
abanzi banjye bakabura uko bangenza.
Unyakira iwawe nk’umushyitsi w’imena,
ukanzimanira ukandabagiza.
6 Koko ineza yawe n’imbabazi zawe bizambaho,
bizambaho igihe cyose nkiriho,
nanjye nzajya ngusengera mu Ngoro yawe,
nzahagusengera igihe cyose nzaba nkiriho.