Igisingizo cy’Umwami nyir’ikuzo
1 Zaburi ya Dawidi.
Isi n’ibiyuzuye byose ni iby’Uhoraho,
abayituyeho bose na bo ni abe.
2 Ni we wayishimangiye ku nyanja,
yayiteretse ku mazi menshi.
3 Ni nde uzemererwa kuzamuka umusozi w’Uhoraho?
Ni nde uzemererwa guhagarara mu Ngoro ye nziranenge iwubatseho?
4 Ni ufite ibikorwa bitagira amakemwa,
akagira umutima uboneye,
ntasenge ibigirwamanacyangwa ngo arahire ibinyoma.
5 Uhoraho azamuhundazaho imigisha,
Imana Umukiza we izamubara nk’intungane.
6 Iyo ni yo myifatire y’abayiyoboka,
abasenga Imana ya Yakobo ni ko bagenza.
Kuruhuka.
7 Nimukingure amarembo muyarangaze,
inzugi zabayeho kuva kera muzikingure,
Umwami nyir’ikuzo abone uko yinjira.
8 “Mbese uwo Mwami nyir’ikuzo ni nde?”
Ni Uhoraho nyir’imbaraga n’ubutwari,
ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba.
9 Nimukingure amarembo muyarangaze,
inzugi zabayeho kuva kera muzikingure,
Umwami nyir’ikuzo abone uko yinjira.
10 “Ariko se uwo Mwami nyir’ikuzo ni nde?”
Uwo Mwami nyir’ikuzo ni Uhoraho Nyiringabo.
Kuruhuka.