Isengesho ry’umuntu wiringiye Uhoraho
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, ni wowe ndangamiye,
2 Mana yanjye, ni wowe nizeye ntuntamaze,
ntureke abanzi banjye banyivuga hejuru.
3 Koko abakwiringira bose ntuzabatamaza,
ahubwo abahemu abe ari bo uzatamaza.
4 Uhoraho, nyereka ibyo ushaka ko nkora,
unyigishe uko nkwiye kugenza.
5 Unyobore unyigishe guca mu kuri kwawe,
koko ni wowe Imana Umukiza wanjye,
ni wowe niringira iteka ryose.
6 Uhoraho, ujye ungirira impuhwe n’urukundo,
koko urabihorana iteka ryose.
7 Wirengagize ibyaha nakoze nkiri muto n’amafuti nagize,
ahubwo Uhoraho, ujye unyitaho kubera ineza yawe.
8 Uhoraho agira neza kandi ni intungane,
atoza abanyabyaha gukora ibyo ashaka.
9 Abicisha bugufi abayobora inzira itunganye,
abigisha gukora ibyo ashaka.
10 Ku bazirikana Isezerano ry’Uhoraho n’ibyo yategetse,
inzira zose abayobora zirangwa n’urukundo n’ukuri.
11 Uhoraho, ni wowe Mana,
umbabarire igicumuro cyanjye nubwo gikomeye.
12 Ese umuntu wubaha Uhoraho yamugirira ate?
Uhoraho amwigisha guhitamo imigenzereze ikwiye.
13 Uwo muntu azagira ishya n’ihirwe,
urubyaro rwe ruzaragwa igihugu.
14 Amabanga y’Uhoraho ayahishurira abamwubaha,
ibyo yabasezeranyije ni byo abibutsa.
15 Mpora mpanze amaso Uhoraho,
koko iyo nguye mu mutego awunkuramo.
16 Uhoraho, unyiteho ungirire impuhwe,
unyiteho kuko ndi nyakamwe n’umunyamibabaro.
17 Umutima wanjye wuzuye ishavu,
unkure mu makuba ndimo.
18 Itegereze umubabaro wanjye n’umuruho wanjye,
ubyitegereze umbabarire ibyaha byanjye byose.
19 Irebere ukuntu abanzi banjye ari benshi,
urebe ukuntu banyanga urunuka.
20 Undinde kandi unkize,
undinde ne kumwara kuko nguhungiyeho.
21 Uri intungane n’umunyamurava,
undinde kuko ari wowe niringira.
22 Mana, ucungure Abisiraheli,
ubakize amakuba yabo yose.