Zab 26

Umuntu w’umwere atabaza Imana

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, ndenganura kuko ndi umwere,

Uhoraho, nkwiringira ntajijinganya.

2 Uhoraho, ngenzura ungerageze rwose,

usuzume ibyo nifuza n’ibyo nibwira.

3 Nzi ko uhora ungirira imbabazi,

mu mibereho yanjye nkurikiza ukuri kwawe.

4 Singendana n’abantu b’imburamumaro,

singirana ubucuti n’indyarya.

5 Agatsiko k’abagizi ba nabi nkagendera kure,

abagome singendana na bo.

6 Uhoraho, nzakaraba intoki ngaragaza ko ndi umwere,

mbone kuzenguruka urutambiro rwawe.

7 Erega nkugaragariza ishimwe ryawe,

ngatangariza abantu ibitangaza wakoze!

8 Uhoraho, nkunda Ingoro yawe ubamo,

ni yo nzu ikuzo ryawe rigaragariramo.

9 Ntumpanane n’abanyabyaha,

ntunantsembane n’abicanyi.

10 Abo ni abantu bahora bacura inama mbi,

bakereye kwakira ruswa.

11 Jyeweho nzakomeza kuba umwere,

ungirire impuhwe uncungure.

12 Nzahora ndi intungane,

sinzahwema gusingiza Uhoraho mu makoraniro y’abe.