Ijwi ry’Uhoraho
1 Zaburi ya Dawidi.
Mwa bana b’Imanamwe, nimwogeze Uhoraho,
nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo n’ububasha afite.
2 Nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo afite,
nimumwikubite imbere mumuramye kubera ko ari umuziranenge.
3 Uhoraho arangururiye hejuru y’inyanja,
Imana nyir’ikuzo iranguruye ijwi nk’iry’inkuba ihinda,
koko Uhoraho arangururiye hejuru y’inyanja ngari.
4 Uhoraho aravuga aranguruye,
ijwi rye riranga icyubahiro cye.
5 Uhoraho aravuga ibiti by’inganzamarumbu bigasatagurika,
aravuga amasederi y’inganzamarumbu yo muri Libani akavunagurika.
6 Ibisi bya Libani byikinagura nk’inyana z’imitavu,
umusozi wa Herumoniukikinagura nk’icyana cy’imbogo.
7 Uhoraho aravuga imirabyo ikarabya,
8 ijwi rye rigatigisa ubutayu,
ubutayu bwa Kadeshibugatingita.
9 Uhoraho aravuga impara zikaramburura,
amashyamba na yo agahinduka inkokore.
Mu Ngoro ye bose ni ko kurangurura bati:
“Uhoraho nahabwe ikuzo.”
10 Uhoraho agenga inyanja,
Uhoraho ni Umwami uganje iteka ryose.
11 Uhoraho nahe ubwoko bwe imbaraga,
Uhoraho nabuhe umugisha bugire amahoro.