Isengesho ry’umuntu wibasiwe n’abanzi
1 Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.
2 Uhoraho, erega abanzi banjye ni benshi!
Benshi bahagurukiye kundwanya.
3 Benshi banyishima hejuru bati: “Imana ntizigera imugoboka!”
Kuruhuka.
4 Ariko wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira,
ni wowe nirata ugatuma mpagarara kigabo.
5 Uhoraho, ngutabaza ndanguruye ijwi,
untabara uri ku musozi wawe witoranyirije.
Kuruhuka.
6 Iyo ndyamye ndisinzirira nkaramuka amahoro,
ndamuka amahoro kuko Uhoraho anshyigikiye.
7 Sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbi bampagurukiye,
bampagurukiye banturutse impande zose.
8 Uhoraho Mana yanjye, haguruka uze untabare,
ukubite abanzi banjye ubazahaze,
ubazahaze be kuzongera kwegura umutwe.
9 Uhoraho, ni wowe nyir’ugutsinda,
none rero abantu bawe ubahe umugisha!
Kuruhuka.