Zab 30

Uhoraho azahūra abantu be

1 Indirimbo yaririmbwe bataha Ingoro y’Imana. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho, ndagusingiza kuko wanzahūye,

ntiwatumye abanzi banjye banyishima hejuru.

3 Uhoraho Mana yanjye, naragutabaje,

naragutabaje unkiza indwara.

4 Uhoraho, wamvanye ikuzimu,

nari ngiye gupfa urampembura.

5 Mwa ndahemuka z’Uhoraho mwe, nimumuririmbire,

nimumusingize kuko ari umuziranenge.

6 Uburakari bwe ni ubw’akanya gato,

naho ineza ye ihoraho iteka ryose.

Umuntu ashobora gukesha ijoro arira,

naho igitondo cyatangaza akavuza impundu.

7 Numvise ntunganiwe ndibwira nti:

“Ntakizigera kimpungabanya.”

8 Uhoraho, wangiriye neza,

wanshyize aho umubisha atamenera,

ariko unyihishe mpagarika umutima.

9 Uhoraho, ni wowe ntakira,

Nyagasani, ni wowe ntakambira.

10 Mbese mpfuye byakumarira iki?

Ese ngiye ikuzimu wakunguka iki?

Mbese umuntu warengejweho igitaka yakongera kugusingiza?

Ese yakongera kwamamaza umurava wawe?

11 Uhoraho, ntega amatwi ungirire impuhwe,

Uhoraho, ngwino untabare.

12 Umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino y’ibyishimo,

watumye niyambura imyambaro igaragaza umubabaro,

utuma nambara igaragaza ibyishimo.

13 Bityo nzahora nkuririmba mbikuye ku mutima.

Uhoraho Mana yanjye, nzagushimira ubuziraherezo.