Zab 33

Gusingiza Imana Rurema

1 Mwa ntungane mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu.

Koko birakwiye ko abafite umutima uboneye bamusingiza!

2 Nimuhimbaze Uhoraho mucuranga inanga nyamuduri,

nimumuririmbe mucuranga inanga y’indohay’imirya icumi.

3 Nimumuririmbire indirimbo nshya,

murangurure mucurangane ubuhanga buhanitse.

4 Ibyo Uhoraho avuga biraboneye,

ibyo akora byose ni ibyo kwizerwa.

5 Uhoraho akunda ubutungane n’ubutabera,

ineza ye yuzuye isi yose.

6 Uhoraho yavuze ijambo ijuru ribaho,

yahumetse umwuka inyenyeri zikwira ijuru.

7 Yagomeye amazi ahinduka inyanja,

inyanja ziba ibigega by’amazi maremare.

8 Abantu bose nibatinye Uhoraho,

abatuye isi bose nibamwubahe.

9 Koko yaravuze isi iraremwa,

ategetse ibintu byose bibaho.

10 Uhoraho apfubya imigambi mibi y’amahanga,

ibyo abayatuye bagambiriye abiburizamo.

11 Ariko imigambi y’Uhoraho ntivuguruzwa,

ibyo agambiriye bihoraho uko ibihe bihaye ibindi.

12 Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana,

hahirwa Abisiraheli kuko yabitoranyirije.

13 Uhoraho yitegereza ari mu ijuru,

aritegereza akabona bene muntu bose,

14 aho ari aganje aritegereza,

aritegereza akabona abatuye isi bose.

15 Bose ni we wabaje imitima yabo,

yita ku bikorwa byabo byose.

16 Ingabo nyinshi si zo zituma umwami atsinda intambara,

imbaraga nyinshi si zo zituma intwari icika ku icumu.

17 Kwiringira amafarasi y’intambara nta cyo bimaze,

imbaraga zayo nyinshi si zo zirokora umuntu.

18 Nyamara Uhoraho yita ku bamwubaha,

yita ku biringira imbabazi ze,

19 abakiza urupfu,

mu nzara atuma baramuka.

20 Twebwe twiringira Uhoraho,

ni we udutabara akatubera ingabo idukingira.

21 Ni we udutera kwishima,

turamwizera kuko ari umuziranenge.

22 Uhoraho, ujye utugirira imbabazi,

koko ni wowe twiringira.