Zab 37

Iherezo ry’abagome n’iry’intungane

1 Zaburi ya Dawidi.

Ntugahagarikwe umutima n’ibyo abagome bakora,

ntukagirire ishyari inkozi z’ibibi.

2 Bazashiraho vuba nk’ibyatsi birabye,

bapfe nk’ibimera byumye.

3 Jya wizera Uhoraho ukore ibikwiye,

uzaramba mu gihugu ukigiriremo amahoro.

4 Ujye wishimira Uhoraho,

na we azaguha ibyo wifuza.

5 Ujye wiyegurira Uhoraho,

umwizere na we azagutabara.

6 Ubutungane bwawe buzamurika nk’izuba rirashe,

ubutabera bwawe buboneke nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu.

7 Jya uturiza imbere y’Uhoraho, umutegereze wihanganye.

Ntugahagarikwe umutima n’uko abagome bahiriwe,

ntugahagarikwe umutima n’abasohoza imigambi yabo mibi.

8 Reka kugira umujinya wirinde kurakara,

ntugahagarike umutima byagutera gukora ibibi.

9 Koko abagome bazarimbuka,

naho abiringira Uhoraho bazaragwa igihugu.

10 Hasigaye igihe gito abagome bagashiraho,

uzabashakira aho bahoze we kubabona.

11 Ariko abicisha bugufi bazaragwa igihugu,

bazacyishimiremo bagire amahoro asesuye.

12 Abagome bagambanira intungane,

bazihekenyera amenyo,

13 nyamara Nyagasani arabasekēra,

azi ko iherezo ryabo ryegereje.

14 Abagome bakura inkota bagafora n’imiheto,

bashaka kwica abanyamibabaro n’abakene,

bashaka no gusogota abafite imigenzereze iboneye.

15 Nyamara inkota zabo ni bo zizica,

imiheto yabo ivunagurike.

16 Ibike intungane itunze bigira agaciro,

biruta ubukungu bwinshi bw’abagome.

17 Ububasha bw’abagome Uhoraho azabushegesha,

naho intungane azazishyigikira.

18 Uhoraho yita ku ndakemwa igihe cyose,

umunani azigenera uzahoraho iteka ryose.

19 Mu bihe bikomeye ibyago ntibizazigeraho,

inzara nitera zizahorana ibizihagije.

20 Nyamara abagome bazarimbuka,

abanzi b’Uhoraho bazashira nk’uburabyo bwo mu gasozi,

bazashira bayoyoke nk’umwotsi.

21 Umugome araguza ntiyishyure,

naho intungane igira ubuntu igatanga.

22 Abo Uhoraho aha umugisha bazaragwa igihugu,

naho abo avuma bazarimbuka.

23 Uhoraho ni we ukomeza abantu akabayobora,

imigenzereze yabo arayīshīmira.

24 Nubwo basitara ntibazagwa,

koko Uhoraho arabaramira.

25 Dore ndashaje,

ariko kuva ndi muto sindabona Imana itererana umuntu w’intungane,

sindabona n’umwana we asabiriza ibyokurya.

26 Ahubwo bene uwo muntu ahora agira ubuntu akaguriza abandi,

abana be bagira umugisha.

27 Reka gukora ibibi ukore ibyiza,

bityo uzahabwa aho uba iteka ryose.

28 Koko Uhoraho akunda ubutabera,

indahemuka ze ntazitererana burundu, arazirinda.

Nyamara urubyaro rw’abagome rwo ruzarimbuka.

29 Intungane zizaragwa igihugu,

zizakibamo ubuziraherezo.

30 Umuntu w’intungane avugana ubwenge,

amagambo ye ni ay’ubutabera.

31 Amategeko y’Imana ye ayahoza ku mutima,

ntabwo yigera ayateshuka.

32 Umugome agenza intungane,

ayigenza ashaka kuyica,

33 Uhoraho ntayirekera mu maboko y’umugome.

Nishyirwa mu rubanza Uhoraho azayirenganura.

34 Ujye wiringira Uhoraho ukurikize amabwiriza ye,

azaguha icyubahiro akurage igihugu,

abagome barimbuke ubireba.

35 Nabonye umugome wategekeshaga igitugu,

arasagamba amera nk’igiti cya cyimeza gitoshye,

36 ariko nongeye kuhanyura sinamubona,

ndamushakashaka ndamubura.

37 Ujye witegereza umuntu w’indakemwa,

urebe umuntu w’intungane,

bene abo banyamahoro bisazira neza.

38 Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka,

abagome ntibazisazira.

39 Uhoraho ni we ukiza intungane,

mu gihe cy’amakuba azibera ubuhungiro.

40 Uhoraho arazitabara akazikiza,

azikiza abagome akazirokora,

arazirokora kubera ko zimuhungiraho.