Imana ni yo irenganura
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni zaburi ya Dawidi.
2 Mana indenganura, ningutabaza ujye untabara.
Ubwo nari mu makuba warangobotse,
n’ubu ungirire impuhwe wumve amasengesho yanjye.
3 Mwa bantu mwe, muzantesha agaciro mugeze ryari?
Muzakunda ibitagira umumaro mugeze ryari?
Ese ibinyoma byo muzabishyigikira mugeze ryari?
Kuruhuka.
4 Nimumenye ko Uhoraho yitoranyirije indahemuka,
Uhoraho iyo mutakambiye arantabara.
5 Nimurakara ntibikabatere gukora icyaha,
nijoro muryamye mujye mubitekereza mutuje.
Kuruhuka.
6 Nimuture ibitambo bikwiye,
mubiture Uhoraho mumwiringire.
7 Benshi baravuga bati:
“Icyaduha ishya n’ihirwe.
Uhoraho, turebane impuhwe utwakire.”
8 Ariko jyewe wanyujuje ibyishimo byinshi cyane,
ibyishimo biruta ibyo bagira igihe ingano zabo zarumbutse,
n’ibyo bagira igihe divayi ari nyinshi cyane.
9 Nzajya ndyama nsinzire nta cyo nishisha,
kuko Uhoraho, ni wowe wenyine umpa amahoro.