Zab 41

Isengesho ry’umurwayi Imana yakijije

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Hahirwa umuntu wita ku banyantegenke!

Umunsi yagize ibyago Uhoraho azamugoboka.

3 Uhoraho azamurinda amubesheho,

azamugira umunyehirwe ku isi,

ntazamugabiza abanzi ngo bamugire uko bashaka.

4 Narembera ku buriri bwe Uhoraho azamurwaza,

azamukiza amubyutse ku buriri.

5 Jyewe naravuze nti:

“Uhoraho, koko nagucumuyeho,

ungirire imbabazi unkize indwara.”

6 Abanzi banjye bamvuga nabi bagira bati:

“Ariko azapfa ryari ngo yibagirane?”

7 Iyo hagize umuntu uza kunsūra,

aba azanywe no kunshinyagurira,

ashakisha ibibi ari bumvugeho,

yatirimuka aho akabikwiza hose.

8 Abanyanga bose bishyira hamwe,

bantaramiraho bahwihwisa bati:

9 “Indwara arwaye ni simusiga,

ntateze kweguka!”

10 Ndetse n’uwari incuti yanjye magara,

uwo niringiraga nkamutumira ngo dusangire,

na we yarampindutse.

11 Uhoraho, wowe mbabarira unkize iyi ndwara,

uyinkize mbone uko nihimura abanzi banjye.

12 Dore ikinyemeza ko nakunyuze:

ni uko abanzi banjye batakinkina ku mubyimba.

13 Nanjye warankomeje ngira amagara mazima,

wampaye kubaho nzahora imbere yawe.

14 Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe,

nasingizwe kuva ubu kugeza iteka ryose.

Amina! Amina!