Zab 42

Isengesho ry’umuntu ushaka gutahuka

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.

2 Nk’uko imparakazi igira inyota igashaka amazi,

Mana, ni ko nanjye nkugirira inyota nkagushaka.

3 Mfite inyota yo gushaka Imana, Imana ihoraho,

mbese nzatahuka ryari ngo njye kwiyambariza Imana?

4 Mpora ndira amanywa n’ijoro,

amarira ni yo yabaye ibyokurya byanjye,

abanzi banjye birirwa bambaza bati:

“Mbese Imana yawe ikumariye iki?”

5 Iyo nibutse ibyo nakoraga kera numva nshavuye,

nazanaga imbaga y’abantu,

nkabarangaza imbere tugana Ingoro y’Imana,

twavuzaga impundu dushimira Imana,

twabaga turi benshi twizihiza iminsi mikuru.

6 None se kuki numva nihebye?

Kuki umutima wanjye utari hamwe?

Reka niringire Imana,

nzi ko nzongera nkayisingiza,

koko ni yo Mukiza wanjye.

7 n’Imana yanjye.

Ndumva nihebye ni yo mpamvu nkwambaje,

ndakwambaza ndi ku musozi wa Misari mu bisi bya Herumoni,

aho ni ho uruzi rwa Yorodani ruturuka.

8 Agahinda wanteye karandenze,

kameze nk’isumo ry’amazi menshi asuma,

imihengeri n’imivumba byako byandenzeho rwose.

9 Ku manywa Uhoraho angaragariza urukundo rwe,

nijoro nanjye ndamuririmba,

Imana yanjye imbeshaho ndayisenga.

10 Imana ni urutare runkingira, njya nyibaza nti:

“Kuki utajya unyitaho?

Kuki ngomba kugenda nshenguka,

abanzi banjye banteragana?”

11 Abanzi banjye birirwa bankina ku mubyimba,

barambaza bati:

“Mbese Imana yawe ikumariye iki?”

Ibyo byose bintera kuribwa cyane.

12 None se kuki numva nihebye?

Kuki umutima wanjye utari hamwe?

Reka niringire Imana,

nzi ko nzongera nkayisingiza,

koko ni yo Mukiza wanjye n’Imana yanjye.