Zab 43

Isengesho ry’umuntu uri mu buhungiro

1 Mana, ndenganura,

mburanira n’abanyamahanga b’abahemu,

unkize abanyabinyoma n’abagome.

2 Erega ni wowe Mana yanjye mpungiraho!

None se kuki wantereranye?

Kuki ngomba kugenda nshenguka,

abanzi banjye banteragana?

3 Nyoboresha urumuri rwawe n’ukuri kwawe,

ni bwo nzagera ku musozi witoranyirije,

mu Ngoro yawe aho utuye.

4 Nzahita njya ku rutambiro rwawe,

Mana, ni wowe wanyujuje ibyishimo n’umunezero.

Mana, ni wowe Mana yanjye,

nzaguhimbaza ncuranga inanga.

5 None se kuki numva nihebye?

Kuki umutima wanjye utari hamwe?

Reka niringire Imana,

nzi ko nzongera nkayisingiza,

koko ni yo Mukiza wanjye n’Imana yanjye.