Amaganya y’igihugu kimaze gutsindwa
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
2 Mana, ibyo wakoze mu gihe cya kera,
twarabyiyumviye n’amatwi yacu,
ibyo wakoze mu gihe cya ba sogokuruza twarabibwiwe.
3 Abanyamahanga ni wowe wabamenesheje mu gihugu cyabo,
ugituzamo ba sogokuruza bacu,
ayo mahanga warayatsembye,
naho ba sogokuruza ubaha kwisanzura.
4 Bigaruriye icyo gihugu batabikesha intwaro zabo,
ntibagitsinze kubera imbaraga zabo,
ahubwo batsinze kubera ububasha n’imbaraga byawe,
wabarebanye impuhwe kuko wabakunze.
5 Uri Umwami wanjye n’Imana yanjye,
ni wowe uha Abisiraheli gutsinda.
6 Abanzi bacu twabakubise incuro ari wowe tubikesha,
abaturwanya twabatsinze kubera wowe.
7 Erega umuheto wanjye si wo ngirira icyizere,
inkota yanjye na yo si yo impa gutsinda!
8 Ahubwo ni wowe utuma dutsinda abanzi bacu,
ababisha bacu ni wowe utuma bakorwa n’isoni.
9 Mana, ni wowe twirata umunsi ukira,
ni wowe dusingiza ubutitsa.
Kuruhuka.
10 Ariko noneho waradutereranye turatsindwa,
ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.
11 Ababisha bacu badukubise incuro,
abanzi badusahura uko bashatse.
12 Waradutanze twicwa nk’amatungo basogotera mu ibagiro,
abarokotse udutatanyiriza mu mahanga.
13 Wadutanze ku giciro kigayitse,
kudutanga ntibyagira icyo bikungura.
14 Watumye abo mu bihugu duhana imbibi badusuzugura,
abo baturanyi bacu baradukwena badukina ku mubyimba.
15 Watumye abanyamahanga batugira iciro ry’imigani,
ab’andi moko batuzunguriza umutwe.
16 Buri munsi mpora mfite ikimwaro,
mpora ncuritse amaso kubera isoni.
17 Ngira isoni kubera abancyurira n’abantuka,
kubera abanzi n’abanyihimura.
18 Ibyo byose byatugezeho tutarigeze tukwibagirwa,
nta n’ubwo twigeze twica Isezerano wadusezeranyije,
19 ntitwigeze tukugomera,
nta n’ubwo twigeze tureka gukora ibyo ushaka.
20 Nyamara waraduhannye,
waturekeye mu isibaniro ry’inyamaswa,
udutererana muri uko kuzimu.
21 Mana yacu, iyo tuba twarakwibagiwe,
iyo tuba twarambaje imana z’abanyamahanga,
22 Mana, uba warabitahuye,
erega nta banga ry’umuntu utamenya!
23 Nyamara turicwa umunsi ukira bakuduhōra,
batugira nk’intama zagenewe kubagwa.
24 Kanguka Nyagasani, kuki wisinziririye?
Va mu bitotsi we kudutererana burundu!
25 Kuki uduhisha amaso?
Kuki wirengagiza akaga n’akarengane turimo?
26 Koko twacishijwe bugufi cyane,
twagejeje n’aho dukumbagazwa ku butaka.
27 Uhoraho, haguruka udutabare,
utugirire imbabazi uducungure.