Umuvugo w’ubukwe bw’umwami
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Indabyo z’amarebe”. Ni igisigo gihanitse cy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Ni indirimbo y’ubukwe.
2 Ndumva ibitekerezo byiza bindwaniramo,
reka nture umwami umuvugo nahimbye.
Nk’uko umwanditsi w’umuhanga aba yiteguye kwandika,
ni ko nanjye niteguye kuwuvuga.
3 Uhebuje ubwiza abagabo bose,
ufite n’impano yo kuvuga neza,
ibyo bigaragaza ko Imana ihora iguha umugisha.
4 Wa ntwari we, ambara inkota yawe.
Mbega ngo uragira ikuzo n’icyubahiro!
5 Rambagirana icyubahiro ku ifarasi yawe utsinde,
ushyigikire ukuri n’ukwicisha bugufi n’ubutungane,
koresha ububasha bwawe ugaragaze ibigwi byawe bihambaye.
6 Nyagasani, imyambi yawe iratyaye,
nihinguranye abanzi bawe,
ibihugu by’amahanga ubyigarurire.
7 Mana, ingoma yaweihoraho iteka ryose,
abantu bawe ubategekesha ubutabera.
8 Ukunda ubutungane ukanga ubugome,
ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta,
yakurobanuye muri bagenzi bawe igusendereza ibyishimo.
9 Imyambaro yawe iratama imibavu n’ishangi n’umusagavu.
Mu ngoro yawe itatse amahembe y’inzovu,
humvikana indirimbo zigushimisha.
10 Mu bagore b’iwawe ibwami harimo n’abakobwa b’abami.
Iburyo bwawe hari umwamikazi,
arimbishije imitako y’izahabu ihebuje izindi zose.
11 Nawe mukobwa, huguka untege amatwi,
wikuremo igihugu cyanyu,
wikuremo n’ab’inzu ya so.
12 Umwami aragukunda kubera uburanga bwawe.
Erega ni shobuja, umwikubite imbere!
13 Abanyatiri bazakuzanira amaturo,
abakungu bo mu gihugu bagushakeho ubuhake.
14 Umugeni w’umwami yinjiranye ikuzo,
ikanzu ye irimo indodo zikozwe mu izahabu,
15 inshunda zayo zifite amabara menshi.
Bamuzanira umwami,
aza ashagawe n’abakobwa bagenzi be,
na bo bamurikirwa umwami.
16 Binjira havuzwa impundu z’ibyishimo,
binjizwa mu ngoro y’umwami.
17 Nyagasani, uzabyare abahungu,
bazagusimbure ku ngoma ya ba sogokuruza,
ubagire ibikomangoma bigenga igihugu cyose.
18 Nanjye nzajya nkogeza,
uhore wibukwa uko ibihe bihaye ibindi.
Abanyamahanga na bo bajye bagusingiza iteka ryose.